skol
fortebet

The Ben yatunze agatoki abahanzi bo muri Nigeria

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi The Ben yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020 arashyira hanze Album ye ‘Fine Girl’ ikaba araba iboneka ku mbuga zitandukanye zigurishirizwaho umuziki.

Sponsored Ad

The Ben yari yatangaje mbere ko Album yari kuzaba iri ku isoko guhera tariki 02 Mutarama 2020 ariko urubuga rwa ‘iTunes’ rucuruza umuziki yabanje gusaba ko yanyuzwaho rutinda kwemera ubusabe bwe ariyo mpamvu igihe yari yatangaje cyarenze.

The Ben yavuze ko n’ubwo iyi Album iriho n’indirimbo yakoranye na Sauti Sol yatinze kujya hanze ariko atekereza ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020 iraba iri ku isoko.

Iyi Album yagombaga gusohoka iriho indirimbo 12 ariko yaje kongeraho indirimbo « Ibyiringiro » yakoranye na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona, indirimbo banaririmbanye mu gitaramo cya East African Party cyabaye dutangira uyu mwaka.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Knoxbeat muri Monser Record mu gihe Album ‘Fine Girl’ ya The Ben yo yatunganyirijwe muri Nigeria.

Mugisha Benjamin (The Ben) ariko n’ubwo yakoreye iyi Album muri Nigeria avuga ko nta muhanzi waho bigeze baganira ibyo gukorana indirimbo, gusa yemeza ko hariho indirimbo yitwa ‘Go Low’ yakoranye n’itsinda rya Sauti Sol rikunzwe cyane ryo muri Kenya.

Akomeza avuga kandi ko hari indirimbo yise ‘Can’t Get Enough’ yakoranye n’umunya Kenya Otile Brown yasohotse mu minsi ishize, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Lick Lick igakorerwa muri Kenya n’ubundi.

The Ben kandi yavuze ko yamaze kubaka umubano ukomeye na Producer Krizbeatz wo muri Nigeria usanzwe akorana n’umuhanzi Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria bityo akaba avuga ko bizamufasha no kugirana ubucuti na Tekno akabahuza bagakorana indirimbo.

The Ben avuga ko bitoroshye kuba wakorana indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria aho abatunga agatoki ku kuba biyumva ko ari banini bikaba bisaba ko umuhanzi wifuza ko mukorana ‘umushaka kurusha uko ushaka ibindi bintu byose’aboneraho gushimira itsinda rya Sauti Sol kuba ryisanzura ku bantu bose.

Album Fne Girl igiye The Ben agiye gushyira hanze yitiriwe indirimbo ye yise ‘Fine Girl’ yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2018 ikaba imaze kurebwa n’abantu 1,315,758 ku rubuga rwa YouTube. Iyi album izaba iriho inzindi ndirimbo ze zakunzwe nka “Naremeye, Vazi, Ndaje” n’izindi.

Ibitekerezo

  • baravugango , umugabo n’ uwihahiye ariko komerezaho ben

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa