skol
fortebet

Tom Close yifashishije ifoto ye yo mu bwana,yavuze uburyo inzozi ze zahinduwe impamo n’uko ibyo yiyaturiyeho byabaye-IFOTO

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ikimenyabose mu muziki w’u Rwanda umuhanzi n’umuganga Dr. Thomas Buyombo yakoresheje ifoto mu gusobanura uburyo inzozi ze zahinduwe impamo n’uko ibyo umuntu yiyaturiyeho byanga bikunda bimubaho.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ubu uhagarariye ikigo gikusanya kikanatanga amaraso RCBT ishami rya Kigali yakoresheje urukuta rwe rwa Intagram maze ashyiraho ifoto yifotoje ubwo yiyumvishaga ko azaba umuganga ayiherekeresha amagambo asa n’impanuro yageneraga abamukurikira abahamiriza ko byanga bikunda icyo wiyaturiyeho cyikubaho avuga ko amagambo arema.

“Buriya rero, akanwa kararema mwa bantu mwe. Icyo wiyaturiyeho nicyo kikubaho, tangira wige kwiyaturiraho ibintu byiza kuko ibyo watuye biba. Iki gihe nari nizeye ko uko byagenda kose nzaba umuganga kandi burya gushaka ni ugushobora kuko nyuma y’imyaka 10 mfashe iyi foto izo nzozi byarangiye nzigezeho. Gusa iby’ubuhanzi byo sinari mbizi kuko iki gihe niririmbirags tenor muri choir” Tom Close yandika kuri Instagram.

Umuhanzi Tom Close ni umuntu wifiteho ndetse unemera ko nawe yibitsemo impano nyinshi atarabasha kwivumburaho, kuri ubu amaze kwerekana ko ari umuririmbyi ushobora no kwiyandikira indirimbo, umuganga, akaba n’umwanditsi ubwo yaganirizaga abantu baba bari mu gikorwa gihuza abanditsi cya Reading for change kacyiru yabemereye ko agifite byinshi atarivumburaho.

Ibitekerezo

  • Tom Close na Madamu baraberewe.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa