skol
fortebet

Umubyinnyikazi w’uburanga yahishuye amagambo y’ibanga yabwiwe na Harmonize

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umubyinnyi wamamaye muri Tanzania nka Lynn yavuze ku magambo yabwiwe n’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Harmonize akaba ariyo magambo avuga ko yagize uruhare mu iterambere rya muzika ye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuze ko mu bahanzi bose yahuye nabo bakaganira Harmonize ariwe wamubwiye amagambo yamugiriye akamaro “Ni wowe kintu kinini kiri imbere”, aya magambo Lynn ahamya ko iyo ataza kuyabwirwa na Harmonize ntaho umwuga we wari kugera,cyane kuri ubu atakiri umubyinnyi gusa ahubwo asigaye ari n’umuririmbyi unitegura kubyerekana ku mugaragaro.

“Kugirango mve mu mwuga wo kubyina nerekeze mu kuririmba ntimugirengo ni ibintu byari byoroshye, kuko nakunze umuziki nkirin muto. nkunda gukora ibyo nkunda, nibyo. abantu b’inshuti zanjye zo hafi bambwiye ko ngomba kuririmba kuko banyuvishe ndirimba mbere”. Lynn avuga uko yasunitswe n’abantu ngo ajye kuririmba, gusa yongeyeho ko Harmonize ari we wamubwiye amagambo yamuhaye akanyabugabo kurusha abandi.

Uyu mukobwa wanamenyekanye cyane kubera kubyina avuga ko atavuye muri uyu mwuga kuko awanga, yemeza ko ahubwo akunda cyane umuziki kurusha kubyina, “Ntabwo nanga kubyina ahubwo umuntu akora icyo akunda kurusha ibindi”, Lynn asobanura impamvu yerekeje mu muziki avuye mu mwuga wo kubyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa