Kigali

Umugabo w’umuhanzikazi Dolly Parton yagaragaye bwa mbere mu ruhame mu myaka 40

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2020 Yasuwe: 3500

Umugabo w’umuhanzikazi Dolly Parton witwa Carl Dean yafotowe bwa mbere ari mu ruhame nyuma y’imyaka 40 aba mu rugo atagaragara cyane kandi umugore we azwi hirya no hino ku isi.



Umuhanzikazi Dolly n’umugabo we Dean bamaze imyaka 53 bashyingiranywe ariko igitangaje cyane nuko uyu mugabo ngo adasohoka mu rugo ndetse mu kwezi gushize nibwo yafotowe ari mu ruhame ibintu byaherukaga mu myaka 40 ishize.

Carl Dean w’imyaka 77 yagaragaye ari hanze y’urugo rwe ruherereye ahitwa Brentwood muri Tennessee ari kumwe n’ushinzwe kumwitaho.

Uyu mugabo utaragaragara ari kumwe n’umugore we wamamaye mu muziki,amaze imyaka 40 nta gafotozi urabasha kumufotora aho bivugwa ko atajya ava mu rugo rwe.



Amakuru avuga ko uyu mugabo atajya akunda kuganira n’abantu kereka iyo bibaye ngombwa aho atandukanye n’umugore we Parton uhora yasohotse mu bitaramo.

Amakuru avuga ko nubwo aba bombi bamaze imyaka 53 bashyingiranywe,batabana mu nzu imwe.

Dolly Parton n’umugabo we bahuye bwa mbere mu mwaka wa 1964 nyuma y’imyaka 2 barashyingiranwa mu bukwe bwitabiriwe na nyina wa Dolly n’umugore wa pasiteri wabo gusa.



Muri iyi myaka 50 Dolly na Dean ntibigeze bagaragara bari kumwe mu bitaramo nkuko ibindi byamamare bikunze kubigenza bigaca ku itapi itukura bifatanye agatoki ku kandi,abanyamakuru bafotora.

Dolly yavuze ko umugabo we yamurebye inshuro imwe yonyine ari kuririmba ubwo yari mu kiganiro cyo kuri TV na Ellen DeGeneres show muri 2011 gusa ngo n’umufana we wicecekeye.Aba bombi nta mwana bafitanye.

Dolly Parton azwi mu ndirimbo nka Jolene, Islands In The Stream,I will always love you,Coat of many colors n’izindi.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye:Rasmuda yakoze indirimbo “Umucyo” yibutsa Ikiremwamuntu aho...

Umuhanzi uririmba ariko akanacuranga injyana ya Reggae , Rasmuda yashyize...
27 March 2020 Yasuwe: 938 0

Tiwa Savage yiyemeje gukoresha ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro...

Umuhanzikazi Tiwatope Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage w’imyaka 40...
21 March 2020 Yasuwe: 10148 0

Icyamamare mu njyana ya Country Kenny Rogers yitabye Imana

Umuhanzi wakunzwe mu njyana ya Country guhera mu mwaka wa 1970 kugeza...
21 March 2020 Yasuwe: 1945 1

Umuhanzi Aurlus Mabele wari ukomeye muri Congo Brazza yahitanywe na...

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville witwa Aurlus Mabele...
20 March 2020 Yasuwe: 2379 1

Diamond Platnumz yishumbushije ikizungerezi gifite uburanga buhebuje...

Umuhanzi ukunzwe cyane muri aka karere Diamond Platnumz yagaragaye ari mu...
16 March 2020 Yasuwe: 7776 4

Kitoko yashyize hanze ifoto ari gusomana byimbitse n’umukobwa bikekwa ko...

Umuhanzi w’umunyarwanda Kitoko Bibarwa yashyize kuri konti ye ya...
11 March 2020 Yasuwe: 5804 3