skol
fortebet

Umuhanzi wamenyekaniye ku ndirimbo iri guca ibintu ’Party after Party’ yahishuye ibanga yayikoreshejeho

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umuraperi wo mu gihugu cya Uganda uzwi nka Big Trill wamamaye kubera indirimbo imwe gusa yise Party After Party yahishuye igihe byamutwaye kugira ngo akore iyi ndirimbo ikunzwe cyane mu tubyiniro two hirya no hino ku isi.

Sponsored Ad

Indirimbo Party After Party yabaye ikirangirire hafi muri Afurika yose ndetse no hanze yayo.Iyi ndirimbo ikaba ikunzwe mu tubyiniro dutandukanye two mu bihugu nka Uganda,Rwanda,Burundi,Ghana,Kenya n’ahandi.

Abahanzi b’ibyamamare ku isi nka Cardi B,Offset na Wizkid nabo baherutse kwerekana uburyo bakunze iyi ndirimbo babicishije ku mashusho bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye.

Big Trill yahishuye ko kugira ngo iyi ndirimbo ibe ikimenyabose byamutwaye igihe kingana n’umwaka ari muri Studio yiga uko yakora indirimbo yihariye yakundwa mu tubyiniro.

Big Trill yavuze ko kandi afite ubushobozi bwo kuba yakora indirimbo ’Production’,kwandika indirimbo n’ibindi.Parte After Parte ikaba yaratumye abafana b’uyu muhanzi biyongera mu buryo budasanzwe ndetse abenshi bakaba bakomeje kumusaba ko yakora igitaramo nubwo we atarabiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa