skol
fortebet

Umuhanzikazi Asinah n’uburakari bwinshi yafashe ku gakanu Bruce Melodie bari bahararanye

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi uri mubakizamuka, Mukasine Assinah yifashe kugahanga yihanangiriza Bruce Melodie amubwirako ibyabo bishobora kugera mu nkiko bagakizwa n’ubutabera.

Sponsored Ad

Ibi Assinah yabivuze abitewe n’umujinya yatewe na Bruce Melodie wakuye amajwi ye mu ndirimbo bakoranye.

Mu minsi ishize nibwo Assinah na Bruce bari bahararanye ndetse aba bombi bafashe urugendo berekeza mugihugu cya Tanzania, Uru rugendo ni Assihan wari uyoboye Bruce, yamwitwaje nk’umusemuzi no kumufasha guhura n’abagira icyo bafasha Bruce kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

Aba bombi ubucuti bwaho ntibwarangiye, mungendo bakoze bari kumwe, bahise banakorana umushinga w’indirimbo yatunganyijwe na Producer wari aturutse muri Nigeria, iyi ndirimbo yarakozwe ndetse irarangira, gusa Bruce yaje guca inyuma Assinah asaba uwakoze iyi ndirimbo ko yakuramo amajwi yuyu mukobwa.

Uyu niwe Producer Runtinz wakoze iyi ndirimbo

Kuri ubu, Bruce na Assinah ntibacana uwaka, Assinah yavuzeko baribukizwe na leta, niba Bruce Melodie atemeyeko amajwi ya Assinah yumvikana mu ndirimbo bakoranye.

Assinah abinyujije kuri konte ye ya Instagram yagize ati “Icyitonderwa… Wowe Bruce Melody niwibeshya ugakuramo amajwi yanjye mu ndirimbo dufitanye uzabona ikibi kiri muri njye.”

Kugeza ubu Bruce Melodie yanze kugira icyo abitangazaho, abinyujije kuri konte ye ya instagram yashyizeho agace k’amashusho y’indirimbo Assinah yakoranye na Riderman yandikaho ati “fatapause”,bivuze ngo fata akaruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa