Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar uzwi cyane mu muziki nka Cardi B ari mu gihugu cya Nigeria mu bitaramo aho yahise atangaza ko yiyise “Chioma B”.
Uyu muraperikazi yageze muri Nigeria mu gitaramo cya Livespot X Festival kiratangira kuri uyu wa Gatandatu.
Cardi B yavuze ko yifuza gusogongera ku bwiza bwa Nigeria ari nayo mpamvu yiyemeje kwiyita Chioma B.
Umuhanzi Davido usanzwe akundana n’umukobwa witwa Chioma yishimiye cyane ko Cardi B yiyise izina ry’umukunzi we,afata ubutumwa yashyize kuri Instagram nawe arabutambutsa abimenyesha n’uyu mukobwa bari hafi kurushinga.
Cardi B nava muri Nigeria arahita yerekeza mu gihugu cya Ghana aho ari bukomereze ibitaramo bye.
Cardi B yatangaje ko yiyise Chioma B
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *