skol
fortebet

Umuraperikazi yarenze kuri kirazira y’abagore bo mu gihugu cya Senegal

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mina The Vailed ni umukobwa ukomoka mu gihugu cya Senegal, arapa yambaye Ivala (yitandiye), akaba yivugira ko injyana ya Hip/Hop ari yo ntwaro we akoresha mu kurwanya ifatwa kungufu n’irindi hohoterwa ryose rikorerwa abagore.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko avuga ko yihebeye injyana y’umuziki yo mu bwoko bwa Hip/Hop kandi ko ntawayimukuraho. The Veiled azwiho gutsimbarara ku kurwanya abashaka kumucecekesha bitwaje ko ari umukobwa ndetse ko ari n’Umusilamukazi atagakwiye kuririmba iyo njyana abenshi bakunze kwita iy’umujinya.

Nyuma yo kwanga kuva kw’izima, yakomeje gutukwa na bamwe batari bamushyigikiye, ariko agakomezwa imbaraga n’abantu batandukanye bamuha ubufasha butandukanye dore ko ari bwo hari habonetse umukobwa urapa yambaye ivala.

Uko yatangiye Hip-Hop

Mu kiganiro yagiranye na BBC uyu munsi, yasobanuye amateka ye n’uburyo yitwara iyo abatamushaka bamuciye intege. Yatangiye agira ati”Inkuru yanjye nuko nashakaga kuba umunyamuziki, gusa sinarikubishobora kubera umwitandiyo (ivala). Ikindi Rap(injyana y’umuziki) niyo niyumvagamo cyane. Icyo gihe bambwiye ko ndashoborakuba umunyevalakazi (ni ukuvuga umukobwa uhora yipfutse) noneho ngo mbifatanye no kuririmba Hip/Hop. Nakuze nambaye ivala kuva nkiri umwana muto, none ni mpamvu ki nari guhgarika kuryambara kubera umuziki?”

Mina wabwirwaga ko ataba umuhanzi kandi yambaye ivala, na we yababwiye ko atazaryambura ariko kuba aryambaye bitazamubuza gukora icyo akunda, umuziki. Akomeza agira ati”Nari kwambara ingofero cyangwa n’ibindi bipfuka mu mutwe, ari ivala niyo myambarire yanjye sinayambura. Mu gihe ndi Mina, nubundi sinzabai Umukrisitu, cyangwa Umuslamu ndetse ubwo sinzaba ndi n’Umwanimist. Njyewe ndi umunyamuziki”

Uko rubanda bamufata

Yakomeje aganira inkuru y’urugendo rwe avuga uko abantu bamufata n’ibyo bamutekerezaho ati”Ikibanze mfite abantu bantera imbaraga, banambwira ko Ivala ntacyo ipfana no kuba umuhanzi.”

Gusa si abamubwira ibyiza gusa kuko hari n’abamutuka bakamwandagaza nk’uko yabivuze ati”Hari n’abantuka, bamwe barambwirango ndi ikiremwa cya Satan, bakavuga ko nta kindi maze uretse gusuzuguza idini.”Akomeza avuga ati”Kubwa njye abo bantu birirwa bantuka kuri internet, ni bamwe batumva ubutumwa bwanjye. Nkomoka mu muryango aho umukobwa atemerewe kujya hanze nyuma ya saa Moya z’ijoro. Nshobora kujyenda nkamara icyumweru kirenga ndi guko ibirori n’ibindi bikorwa by’umziki”

Uko umuryango we umufata

Uyu mukobwa ufite n’ababyeyi batabyumvaga neza avuga ko bwagezeho bakabyakira kuko nubundi batari gushobora kumuhagarika. Yagizea ati”Papa wanjye ntabwo yabyemeraga, gusa uko ibihe bishira yaje kubona ko ibi ari byo nifuzaga ndetse naho bari gukora iki ntibari gushobora kumpagarika, sinigeze mpagarara. Rero cyane cyane aramfasha, ndetse atangiye no kwemera umuziki wanjye.”

Ubushobozi yibonamo

Abajijwe uruhare rwe mu kurwana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, Mina yavuze n’abagore hari binshi bashoboye ndetse banarusha abagabo ati”Njye nk’umugore, hari ibyonshobora kuvugaho neza kurusha uko abagabo babivuga” yatanze utugero rw’ abashakana imyaka itaragera, kubera abagore nta ruvugioro bafite, babatwara uko biboneye, bagafatwa ku ngufu ndetse bagakorerwa n’ibindi byaha.”

Yakomeje avuga ko abantu bamwe bavuga ko afite ibitekerezo bya kigore ariko ko ntacyo bimutwaye. Yavuze ko nta minsi ishize muri Senegal hari abana b’abakobwa bafashwe kungufu, nyuma baricwa. Akomeza avuga ati”Ibyo birimo kuba hano muri Senegal. Gusa mbona ukwiye kugira ikimwaro ari ufata kungufu abakobwa, ntibikwiye ko urengana ari we ugomba guhunga.”

Icyo byahinduye

Mina yatangaje ko kuba arapa anambaye ivala hari urubyiruko rubimukundira kandi runamufatiraho urugero cyane cyane abakobwa bakiri bato bahora baba bambaye ivala. Yavuze ko bamwoherereza ubutumwa butandukanye ati “Mbona ubutumwa bwabo bagira bati; ‘Ni wowe wabiteye kuba ubu nanjye njya mu birori’. Ubusanzwe nta bakobwa bitandiye bajya ahantu nkaho”

Yasoje avuga ko yishimira cyane kubon abakobwa bitandiye bamuzira mu birori basa nkababayeho ubuzima bishimiye byuzuye. Mina The Veiled, ni urugero rwiza rwerekana uburyo abana b’abakobwa bakwiye guharanira kugera ku nzozi zabo bagatera umugongo ababaca integer ngo ntibashoboye. By’umwihariko Mina ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa