skol
fortebet

Wizkid ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bashobora kuza gutaramira abanyarwanda

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Bisanzwe bizwi ko buri mpera z’umwaka no gutangira umushya mu Rwanda rutegura cyangwa rukakira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guha Abanyarwanda ibyishimo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani aho haba hanatumiwe bamwe mu byamamare bikomeye muri muzika n’ibindi byiciro by’imyidagaduro.

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka wa 2019 nabwo Abanyarwanda ntibasigaye kuko utahiwe ni umunya Nigeria w’icyamamare mu muziki Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka “Wizkid”. Ugiye gutaramira abakunzi ba muzika mu bitaramo ngarukamwaka bya East African Party, uyu mwaka kizaba kibaye ku nshuro ya 11.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi ariwe wahawe amasezerano ku ikubitiro n’abategura iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 1 Mutarama 2020 dutangira umwaka mushya.

Umuyobozi wa East African Promoters isanzwe itegura ibi bitaramo Bwana Joseph Mushyoma yavuze ko adashobora guhita abyemeza uyu mwanya ahubwo ko bazabimenyesha binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru rigiye gusohoka mu masaha make.

Yagize ati “sinavuvuga ibintu mbere y’igihe ntari nemeza neza kuko hari ibyo nkiganira na minisiteri ya siporo ariko munizere ko itangazo rirajya ahagaragara uyu munsi.”

Si ubwa mbere Wizkid yaba aje gutaramira Abanyarwanda kuko no muri 2016 yasusurukije imbaga y’abari bateraniye muri Kigali Convention Center bivuze ko cyaba ari igitaramo cya kabiri yitabiriye mu Rwanda dore ko anahafite abafana batari bake.

Wizkid uzwiho kuryoshya urubyiniriro asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye byo mu karere nka Uganda aherutsemo mu minsi mike ishize, no mu Rwanda.

Yakoreye ibitaramo bitandukanye mu bihugu nka Australia, Ubwomgereza, Portugal, Ubufaransa ku mugabane w’Uburayi ari nako yagiye akorana n’abahanzi bakomeye ku isi nka Chris Brown, Beyonce, na Drake.

Wizkid yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake nka Joro, Daddy Yo, Socco, Fever, Starboy ndetse na “Brown skin girl” aherutse gukorana na Beyonce.

Wizkid biteganyijwe ko azaririmbana n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bakomeye barimo King James muri iki gitaramo ngarukamwaka cya East African Party.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa