addresiya
Kigali
startimes

Ykee Benda yabwiwe ko azamenwa impanga kubera umunyamakurukazi ukundana n’umunyapolitike ari kwiyegereza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 April 2020 Yasuwe: 3066

Umuhanzi ukomeye muri Uganda witwa Wycliffe Tugume uzwi cyane nka Ykee Benda yasabwe n’abafana be kugenda gake kuko umunyamakurukazi aherutse kugaragariza amarangamutima akundana n’umunya Politike wo muri iki gihugu.



Mu minsi ishize,Ykee Benda aherutse kujya ku tibuga rwe rwa Twitter yandika uburyo umunyamakuru wa TV yitwa NBS, Sheilah Nduhukire amubuza gusinzira.

Yagize ati “Kuwa 23 Mata…Imana yaduhaye malayika.Yarakuze avamo umugore w’igitangaza kandi wigirira icyizere…Ni byiza ko ukiri muzima..Munyemerere nifurize isabukuru nziza umukobwa wantwaye umutima.Izuba rirashye.”

Akimara kwandika aya magambo yahise ashyiraho ifoto y’uyu Munyamakurukazi ndetse anayigira Profile picture ye.

Aya magambo yasembuye benshi mu bafana bazi uyu mukobwa bituma bamwe baburira uyu muhanzi ko akwiriye kujya kure y’uyu mukobwa niba ashaka kurama ku isi.

Umwe mu bafana yagize ati "Nshuti yanjye bizarangira mu marira kuko njye ubikubwira mfite ubunararibonye."

Abandi bafana baburiye uyu muhanzi mu rurimi rw’Ikigande bamumenyesha ko ari gukina n’ikipe atazi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa Ykee Benda yasembuye asanzwe akundana n’umuyobozi wa rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda witwa Norbert Mao.

Ykee Benda yakunzwe mu ndirimbo nka Munakampala,Superman na Nipe yakoranye na Urban Boys.

Uyu muhanzi ukomeye muri Uganda Ykee Benda yagaragaje ko akurikirana cyane umuziki wo mu Rwanda aho yagaragaye ko yishimiye indirimbo Ma Vie ya Social Mula.


Ykee Benda yabwiwe ko ashobora gusiga impanga kuri uyu Munyamakurukazi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Biravugwa ko umugabo wabyaranye na Juliana Kanyomozi ari umunyarwanda...

Ibinyamakuru byo muri Uganda byakoze iperereza ryimbitse ku mugabo waba...
14 May 2020 Yasuwe: 12669 2

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze Mixtape...

Shema Shikiro Richard umunyarwanda uba muri Amerika ukoresha izina...
8 May 2020 Yasuwe: 1275 0

Eminem amaze ukwezi afungiye mu nzu ye umuntu wamuteye

Uhagarariye Eminem yabwiye BBC ko uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe...
2 May 2020 Yasuwe: 3053 0

Zari yandagaje Diamond Platnumz amushinja kwanga kwita ku bana yabyaye...

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan yatangaje ko anenze ku...
27 April 2020 Yasuwe: 2909 0

Ykee Benda yabwiwe ko azamenwa impanga kubera umunyamakurukazi ukundana...

Umuhanzi ukomeye muri Uganda witwa Wycliffe Tugume uzwi cyane nka Ykee...
27 April 2020 Yasuwe: 3066 0

Umuhanzi Niyomwungere uherutse kwicwa na Coronavirus yashyinguwe n’abantu 5...

Nyakwigendera Willy Leonard Niyomwungere wari umuhanzi mu njyana ya...
14 April 2020 Yasuwe: 5421 0