skol
fortebet

Espoir FC yafatiwe ibihano bikarishye kuzamuka mu cyiciro cya mbere birayoyoka

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya ESPOIR FC yakuweho amanota mu mikino yose yakoreshejemo umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe adafite ibyangombwa, biyiviramo kuguma mu cyiciro cya 2.

Sponsored Ad

AS MUHANGA niyo yabyungukiyemo, izakina kamarampaka,Playoffs n’amakipe y’Intare, Vision na Rutsiro FC.

Uyu mwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa 20 Gicurasi nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga.

FERWAFA yavuze ko yashingiye ku makuru yatanzwe na AS Muhanga ku wa 20 Gicurasi "yasuzumwe na Komisiyo y’amarushanwa igasanga hari umukinnyi wa Espoir FC witwa Christian Watanga Milembe ukina adafite icyangombwa kimwemerera gukina gitangwa na FERWAFA."

Amakipe 2 ya mbere mu mikino 6 bazakina, azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Ibaruwa yanditswe n’ubunyamabanga bwa AS Muhanga tariki ya 13 Gicurasi 2024, igaragaza ibirego byinshi bikubiyemo ibyaha by’umupira w’amaguru byakozwe na Espoir FC.

AS Muhanga yareze Espoir FC gukinisha abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa by’umwihariko ay’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Ibirego AS Muhanga yatangaga harimo icy’uko Espoir FC yakinishaga abakinnyi 34 bafite ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru aho kugira 30 gusa.

Bane barenga kuri uwo mubare bakorewe ibyangombwa bigaragaza ko ari abakinnyi b’ikipe y’abato (junior).

Indi ni uko umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Watanga Christian Milembe, yari afite ibyangombwa n’imyirondoro bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa