skol
fortebet

Diamond uzwiho gushaka abagore benshi ahamya ko idini rye rimwemerera

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare mu muziki wo mu gihugu cya Tanzania (Bongo Flava Tanzania), Naseeb Abdul Juma Issack, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Diamond Platnumz, yatangaje ko idini rye rimwemerera gushaka abagore bane (4), ariko kugeza ubu akaba nta n’umwe afite.

Sponsored Ad

Ibyo Diamond Platinumz yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ari i Kampala muri Uganda, mbere yo kujya mu gitaramo yari yitabiriwe muri icyo gihugu.

Mu kuvuga ko nta mugore n’umwe afite kugeza ubu, ngo yari ashatse kumenyesha abakobwa ko uwashaka kumusaba urukundo wese, yarumusaba hanyuma umunyamahirwe akazabona igisubizo cyiza.

Gusa kuba yaratangaje iby’uko nta mugore n’umwe afite kugeza ubu, ngo bigomba kuba byarababaje abo bakundana muri iki gihe, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Tuko’ cyo muri Kenya.

Itsinda ry’abahanzi b’urubyiruko bazwi ku izina Waafrika, bari kumwe na Diamond aho muri Uganda, ngo nibo batangije ikiganiro ku bijyanye n’ubuzima bwe n’urushako, akurikije idini ya Kiyisilamu.

Diamond yavuze ko idini ye ya Kiyisilamu imwemerera kugira abagore bane, bityo ko ari ah’abakobwa babyifuza kuba bamusaba urukundo.

Yagize ati “Ndi umugabo w’Umuyisilamu, wemerewe gushaka abagore bane, ariko kugeza ubu nta n’umwe mfite. Ubwo rero bakobwa, nimwe mwafata umwanzuro”.

Icyo gisubizo cya Diamond cyatangaje benshi, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko abenshi bakomezaga kugaragaza ko baba bakeneye kumenya aho ahagaze, mu bijyanye n’urushako.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa