skol
fortebet

Harmonize aricuza amafaranga yahaye abagore, Shatta Wale we arayatanga nk’uyikuraho

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Shatta Wale yatangaje ko yahaye umukunzi we impano ya telefone ebyiri zo mu bwoko bwa iPhone n’isaha ya Rolex ihagaze arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, umukunzi mushya wa Shatta Wale witwa Maali yujuje imyaka 25 akorerwa ibirori by’akataraboneka n’umukunzi we Shatta Wale mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye.

Shatta Wale aherutse kugaragaza ko aryohewe n’urukundo rushya hamwe na Maali ubwo baserukanaga mu Bwongereza muri Taabea Ghana Music Awards UK 2023 ndetse icyo gihe yegukana ibihembo bitanu byose yari ahatanyemo.

Shatta Wale yagize ati "Namuguriye iPhone 15 ebyiri ndetse n’isaha ya Rolex naguze amapawundi 9,200. Ndakeka yamaze kubyakira kereka niba mushaka inyemezabwishyu."

Nyuma yo kuvuga gutyo, abakoresha urubuga rwa X batangiye gutera imijugujugu Shatta Wale bamushinja ko abeshya atabasha kugurira umukunzi we izo mpano zose yavugaga.

Mu kubemeza ko yabiguze koko, Shatt Wale yashyize hanze inyemezabwishyu yaguriyeho isaha ya Rolex yaguze agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Shatta Wale yahise akurikizaho amagambo ngo Imana mbere amafaranga agakurikira.

Ku rundi ruhande, Harmonize we agaragaza ko azakomeza kwicuza amafaranga yagiye atanga mu bagore avuga ko iyo aza kuyaha umuntu umwe yari kuba ari umwe mu bakirekazi Tanzania ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa