skol
fortebet

Harmonize yahishuye ukuntu uwari umukunzi we yamukubise akanga kumusubiza

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Harmonize yibasiye cyane uwahoze ari umukunzi we Frida Kajala batandukanye mu mezi ashize agatangira kumusebya mu bitangazamakuru.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Tanzania yavuze ko uyu mugore ari kumusebya nyamara hari byinshi yamukoreye birimo no gutabara se wari ugiye gufungwa.

Harmonize yahishuye bimwe mu byiza yakoze mu gihe yamaranye na Kajala ariko yemeza ko yababajwe nuko akomeje kumusebya mu kiganiro cye cyitwa “Behind The Gram.”

Yamusabye kandi kuvugisha ukuri ku byabaye mu mubano wabo utaramaze igihe kinini.

Yamusabye kuvuga ukuntu yakijije se gufungwa,uko yamwemereye gukoresha amakarita ye ya banki, akamuha umugabane w’ibyo yinjije mu bitaramo n’ibindi.

Icyakora uyu muhanzi ntiyagarukiye aho; yavuze kandi ko Kajala yamukubise mbere y’uko batandukana ku mugaragaro, ariko ahitamo kumwihorera ntamusubize, atinya ko byamwicira izina.

Ati: “Ndashaka kumva uvugira kuri TV ku bihe byashize, uko wantutse ibitutsi ukankubita, ntinya ko nagukubita ukabishyira hanze, bigatuma ngaragara nabi.

Ndashaka ko ubwira abantu ko nagusigiye imodoka n’ibintu byose. Nishyuye imyenda yose ya so Masanja kugirango atajya muri gereza. Ntiwigeze ubivugaho. ”

Ubushyamirane hagati y’aba bahoze ari inshuti bwarushijeho gufata intera ubwo Harmonize yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise ’Dear Ex,’ ubutumwa bumuvuye ku mutima yoherereje Kajala.

Muri iyo ndirimbo, yerekanye ko ukuri nyako kugiye kuza, bisobanura ko iyi ntambara y’amagambo itari hafi kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa