skol
fortebet

Ibyishimo byarenze Abaraperi bahuye na Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibyishimo ni byose ku baraperi Kivumbi King na Ish Kevin bahuye na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023.

Sponsored Ad

Ish Kevin nawe wahuye na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, yanditse kuri konti ye ya Instagram ati “Inshuti y’urubyiruko. Turagukunda Nyakubahwa Paul Kagame.”

Ibi byabaye ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga abashyitsi biganjemo abahanzi bamaze iminsi i Kigali, aho bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023’,

Perezida Kagame yabijeje ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ariyo yose.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.

Ati “Ndabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu, mugashyira ku ruhande ibindi byose mwakoraga cyangwa mwashoboraga gukora ahandi hantu aho ariho hose ku Isi, hari ahantu mujya, hari ibyo mukora ariko mwabashije gushaka umwanya muza hano kuri uyu munsi w’ingirakamaro kuri mwe no kuri twe.

Ndashaka kubizeza ko hano ari mu rugo, ndabizi ko abantu bose bari hano abenshi bafite ahantu bita mu rugo kandi ibyo ni ibintu byiza ariko aha mushobora kuhabona nko mu rugo ha kabiri. Ku badafite mu rugo ntekereza ko ari bake nubwo nzi ko bashobora kuba bahari, mpereye ku nkuru yanjye bwite nabayeho imyaka 30 y’ubuzima bwanjye ntagira mu rugo, ibyo byanyigishije agaciro ko kugira ahantu wita mu rugo. Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo uwo ariwe wese ushaka ko aha haba mu rugo ha kabiri cyangwa mu rugo ahawe ikaze.”

Perezida Kagame yashimiwe na Trace Global uruhare yagize mu guteza imbere imyidagaduro aho yubatse BK Arena,yabereyemo ibirori by’agatangaza bya Trace Awards.

Abahanzi bakomeye barenga 50 muri Afurika no hanze yayo bataramiye abanyarwanda kuri uyu wa 21 Ukwakira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa