skol
fortebet

Icyishe Lisa Marie Presley umukobwa w’ikinenge w’icyamamare Elvis Presley cyatangajwe

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Lisa Marie Presley, umwana w’ikinege w’icyamamare muri rock ’n’ roll Elvis Presley, yapfuye azize kuziba kw’inkondo ihuza igifu n’amara, nk’uko inzobere mu gusuzuma z’i Los Angeles zabitangaje.

Sponsored Ad

Uko kuziba kwavuye ku kubagwa kugamije kugabanya ibiro yakorewe mu myaka myinshi mbere.

Lisa Presley, nawe wari umuririmbyi, yapfuye nyuma yo kugezwa ku bitaro muri California tariki 12 Mutarama muri uyu mwaka, impamvu y’urupfu rwe yari itaramenyekana.

Yari afite imyaka 54.

Yapfuye hashize iminsi ibiri abonetse mu birori bya Golden Globes, bituma haba impuha nyinshi ku cyamwishe.

Bikivugwa ko amerewe nabi abategetsi b’aho yari atuye i Calabasas muri Los Angeles bohereje abatabazi basanze umutima we wahagaze.

Kuwa kane w’iki cyumweru, abakoze isuma rimaze amezi, bemeje ko yapfuye urupfu rusanzwe azize “kuziba guto k’inkondo” ihuza igifu n’amara.

Ibi bibaho iyo intango y’urura ruto yazibye, rimwe na rimwe kubera kanseri y’amara, imiti, cyangwa utubyimba tuza ahantu habazwe.

Izindi ndwara zishobora kwibasira amara nazo zishobora gutera kiriya kibazo.

Kuri Lisa Marie Presley, raporo y’abakoze isuzuma ivuga ko ikibazo cyavuye ku kubagwa kugamije kugabanya ibiro, ibyitwa ‘bariatric surgery’, yakorewe mu myaka myinshi ishize.

Raporo yabo igira iti: “Iki ni ikibazo akenshi gikomoka ku kubagwa nk’uko”.

Abarwayi bagize iki kibazo bagira uburibwe bukabije ndetse bashobora gushyirwa mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa