skol
fortebet

Igihembo Cyitiriwe Nobel mu Cyiciro cy’Ubuvanganzo n’Ubwanditsi cyahawe Jon Fosse

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jon Fosse, umwanditsi w’ikinamico w’umunya Noruveje niwe wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka mu cyiciro cy’ubuvanganzo n’ubwanditsi cyatanzwe kuri uyu wa kane. Bwana Fosse ni umwe mu banditsi b’ikinamico bo muri iki gihe ikinamico zabo zakinwe cyane mu isi.

Sponsored Ad

Ikigo cy’abanyasuwede gishinzwe guteza imbere ururimi n’umuco cyavuze ko Jon Fosse w’imyaka 64 y’amavuko yashimiwe “ku bw’ikinamico ze zandikanye ubuhanga mu buryo zitanga ijwi ku bitabashaga kuvugika.”

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, bivuga ko Fosse rimwe na rimwe agereranywa na Samuel Beckett, undi mwanditsi w’ikinamico watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel. Ibihangano bye bishingira ku mvugo yoroshye kumva kandi bigatanga ubutumwa binyuze mu njyana no mu guceceka.

Imyandikire ya Fosse isobanurwa n’uburyo igaragaramo kuruta ibiyikubiyemo, aho ibitavuzwe akenshi bigaragaza ubutumwa burenze uko biri.

Inteko y’abakemurampaka yagize iti “Fosse yerekana ibihe bya buri munsi bihita byigaragaza mu buzima bwacu. Uburyo yoroshyamo imvugo n’imikinire bisobanura amarangamutima ya muntu akomeye kurusha ayandi, yo kwiheba n’intege nke ibyo bikagaragazwa mu magambo yoroshye cyane.”

N’uko bitangazwa n’icapiro ry’ibitabo Samlaget ryo muri Noruveje, ikinamico za Jon Fosse zimaze gukinwa inshuro zirenga igihumbi hirya no hino ku isi. Ibihangano bye kandi bimaze gusemurwa mu ndimi zigera kuri 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa