skol
fortebet

Kenya: Igitaramo cya Koffi Olomide cyajemo rushorera kubera ibyo yakoze 2016

Yanditswe: Friday 08, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abamamaza ibitaramo by’umuziki barimo gukangisha kuburizamo igitaramo cyitezwe cyane cy’Umunye-Congo w’icyamamare mu muziki Koffi Olomide, giteganyijwe kuba muri Kenya ku wa gatandatu, kubera umwenda (ideni) wo mu 2016.

Sponsored Ad

Nsana Productions, abo bamamaza ibitaramo by’umuziki, bavuga ko uyu muhanzi wo mu njyana ya rumba, yarenze ku byari bikubiye mu masezerano ajyanye n’igitaramo cyo muri Werurwe (3) mu 2016.

Kubera iyo mpamvu, barashaka ko uyu muhanzi, w’imyaka 67, abasubiza amadolari y’Amerika 65,000 (angana na miliyoni 80Frw).

Mu 2016, Olomide yabujijwe gukora icyo gitaramo asohorwa muri Kenya, ashinjwa gukubita umwe mu babyinnyi be b’abagore.

Amashusho y’ibyabaye icyo gihe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Nairobi, yatangajwe ku mbuga za internet, yateje uburakari ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu ni bwo bwa mbere uyu muririmbyi asubiye gukorera igitaramo muri Kenya kuva icyo gihe.

Abinyujije ku banyamategeko be, Olomide yizeje abafana be ko icyo gitaramo cyitezwe cyane, cyitiriwe amahoro, kizaba, nubwo hari abo bakangishije kukiburizamo.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abo banyamategeko bavuze ko ibyo birego by’ideni "nta gaciro" bifite kandi ko nta n’ishingiro bifite.

Uwateguye icyo gitaramo avuga ko nta kizakibuza kugenda neza.

Ku wa gatatu, ubwo yavugiraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), nyuma gato yuko ageze muri Kenya, Olomide yavuze ko yari akumbuye abafana be bo muri Kenya, abizeza igitaramo cy’imbaturamugabo.

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo aracyagurishwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa