skol
fortebet

Mu ibanga rikomeye Bruce Melodie yagarutse i Kigali (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yagarutse i Kigali mu ibanga rikomeye nyuma yo guhurira ku rubyiniro n’umunya-Jamaica, Shaggy bakoranye indirimbo "When she’s around."

Sponsored Ad

Ni mu bitaramo ngaruka mwaka bifasha abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwishima bizwi nka ‘iHeart Radio Jangle Ball’.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, ahagana saa tatu z’ijoro.

Yari wenyine, aho yakiriwe na Kenny, umuvandimwe Coach Gael washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM.

Nta munyamakuru wigeze amenya igaruka rye mu Rwanda, ahanini bitewe n’imyiteguro yo kuririmba mu gitaramo “Move Africa: Rwanda” azahuriramo na Kendrick Lamar kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

Umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda, ko bari kwitegura iki gitaramo mu buryo bukomeye ‘kuko dukeneye ko kizaba icy’amateka akoze’.

Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk’abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y’urugendo rw’ubuzima agezeho muri iki gihe.

Yavuze ko nk’abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa