skol
fortebet

Umujura kabuhariwe mu Bufaransa yatorotse gereza asiga hapfuye abapolisi babiri

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Gucika gereza k’uyu mujura ruharwa Mohamed Amra byasize bihitanye abapolisi babiri bikomeretsa batatu. Kubera uburyo iri toroka ryabayemo, ubu nzego z’ubutabera zasabye iperereza ryihutirwa kuri iryo toroka.

Sponsored Ad

Le monde dukesha iyi nkuru ivuga ko mu mashusho yerekanwe na camera ya CCTV, agasangizwa abantu cyane ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibyabereye ku cyicaro cya Incarville ku muhanda wa A154, mu birometero 30 mu majyepfo y’amajyepfo y’umujyi wa Rouen muri Normandy.

Ku wa kabiri, tariki ya 14 Gicurasi, ahagana mu ma saa 11h n’iminota 10 za mu gitondo, habayeho gutoroka kw’imfungwa Mohamed Amra kwahitanye ubuzima bw’abapolisi babiri. Muri icyo gitero, abandi bakozi batatu ba gereza bakomeretse bikabije. Umwe muri bo yari akiri muri bihe bitoroshye kugeza ku mugoroba wo ku wa kabiri. Bose bari bashinzwe guherekeza iyo mfungwa, yimurwaga muri gereza ikajya mu rukiko mu mujyi wa Caen uri hafi aho.

Amashusho ya CCTV yerekana imodoka ya gereza yera yakubiswe imbonankubone na Peugeot yirabura muri kaburimbo. Imodoka, nayo y’ubuyobozi bwa gereza, ikurikira iyo modoka irahagarara. Ako kanya, abagabo babiri basimbuka bava muri Peugeot abandi babiri baturuka inyuma y’imodoka ikurikira. Abagabo bose bambaye umukara, kandi bitwaje intwaro . Imbere muri iyo modoka harimo Mohamed Amra, uzwi ku izina rya "Momo," "La Mouche," "Yanis" cyangwa "Schtroumpf," umujura kabuhariwe wavutse ku ya 10 Werurwe 1994, i Rouen.
Mohamed Amra azwi cyane na polisi n’abayobozi mu butabera.

Yari yarafungiwe kubera gukekwaho gutunga imbunda, gukekwaho ubwicanyi bugambiriwe ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gushinga amatsinda y’abagizi ba nabi n’ibindi byaha bitandukanye. Gusa nubwo ubu yari aherutse gufungwa ubundi afungwa bwa mbere yafunzwe mu mwaka wa 2009 ubwo yari afite impyaka 15. Mu butabera kuva atangiye gufungwa aregwa ibyaha 13 bitandukanye bigizwe ahanini n’ubugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa