Print

Ni gute wamenya ko wanduye agakoko gatera Sida

Yanditwe na: 25 November 2016 Yasuwe: 86811

Ntiwakwiringira ibimenyetso gusa kugirango umenye ko wanduye agakoko gatera sida Virusi itera sida). Kugirango ubimenye neza n’uko wajya kwipimisha kwa mugaga. Kumenya aho uhagaze ni byiza kuko byatuma ufata ingamba zikwiye kugirango wirinde kwaandura cyangwa se utanduza abandi.

Ibimenyetso rero biratandukanye, kandi biterwa na buri muntu, ikigero cy’igihe waba umaze waranduye ako gakoko cyangwa seniba warageze ku rwego rwanyuma waranduye sida. Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba waranduye n’ubwo bitaboneka kuri buri muntu wese:

Icyiciro cya mbere aricyo cy’ibanze:

Abantu bamwe na bamwe bashobora kugira ibimenyetso bijyanye no kurwara ibicurane, guhera mu byumweru bibiri kugeza ku byumweru bine bamaze kwandura agakoko gatera sida, n’ubwo bamwe batigera barwara muri icyo gihe.

Ibimenyetso by’ibyo bicurane rero bishobora kuba:

- Umuriro
- Gukonja
- Kuzana ibiheri no kwishimagura ku mubiri
- Kubira ibyuya nijoro
- Kubabara mu mitsi mu ngingo
- Kubabara cy kuzana ibisebe muhogo (sore Throat)
- Kunanirwa, cg guhora wumva unaniwe
- Kuzana ibibyimba mu kwaha, mu mayasha, mw’ijosi n’ahandi
- Kuzana ibisebe mu kanwa

Ibi bimenyetso ubifite bishobora kumara iminsi micye kugeza ku byumweru byinshi. Muri icyo gihe,ubwandu bushobora kutagaragara mu bizamini, ariko uwanduye yakwanduza abandi muri icyo gihe, bityo uksbs wskwirakwiza icyo cyorezo.

Ufite ibi bimenyetso ntiyahita avuga ko yanduye, kuko bishobora guterwa n’izindi ndwara, niyo mpamvu ari byiza kwihutira kwisuzumisha kugirango umenye ukuri.

Iyo uwanduye avuye muri iki kigero cy’ibanze, ahita yerekeza mu kindi kiciro ari cyo:

Ikiciro cya kabiri aricyo bita Clinical Latency Stage:

Muri iki kiciro agakoko gatangira kwiyongera mu mubiri, aho abanduye batangira kubana n’agakoko gatera sida, kandi ntibagire ibimenyetso bagaragaza habe na gato, gusa virusi iba irimo kwiyongera buhoro buhoro. Iyo wabimenye ugatangira gufata imiti, umunsi ku munsi, ushobora kumara imyaka n’imyaka ubana n’ako gakoko utarafatwa na Sida.

Ikiciro cyanyuma kiganisha kuri Sida: Progression to Aids

Iyo wanduye ako gakoko kandi udafata imiti, virusi igenda imunga umubiri wawe, kugera aho iwushegesha, ya virusi ikagera kucyo bita Sida, ibimenyetso byayo bikaba ari ibi bikurikira:

- Umuriro no kubira ibyuya nijoro

- Kuruha bikabije Guta ibiro byihuta

- Guhorana kandi nta bisobanuro

- Ibibyimba bidakira mu kwaha, mu mayasha ndetse no mw’ijosi

- Guhitwa bidakira, bimara ibyumweru n’ibyumweru

- Ibisebe cyangwa ibibyimba ku munwa, mu kibuno no ku bice byihariye

- Pneumonia

- Uduheri dutukura, ikigina munsi y’uruhu. mukanwa, mu mazuru, hejuru y’amaso

- Kwibagirwa, kwiheba, n’izindi ndwara zifata mu bwonko

Ibi bimenyetso nabyo bishobora guterwa n’izindi ndwara, niyo mpamvu kwisuzumisha aribyo byakubwira niba mu by’ukuri waranduye agakoko gatera sida cyangwa se niba waranduye indwara ya Sida, bityo bikaba byatuma ufata ingamba mu kwirinda, cyangwa kumenya uko wabyifatamo ubaye waranduye, ukaba watangira gufata imiti irwanya ako gakoko.


Comments

ni twa enock 14 January 2024

Umuntu urikuribaa umunwa yarakoranye imibonano numuntu wanduye ABA ayirwaye


[email protected] 14 February 2023

Nibazaga ibimenyetso byasida uko bifata umunt
Wanduye agakoko ka soda


Rwema 1 October 2022

Ese usanze uwo mwashakanye yaranduye kandi wowe ukiri muzima wakora iki?


Nitwa nkurunziza athanase 12 August 2022

Ese ibicurane n’inkorora bisanze hamwe n’ibyasida bitaniyehe?


IMANIBAHO Erneste 30 June 2022

Nifuzaga ko mwambwira, ese uko ukoze imibonano n’umuntu wanduye virus itera sida Niko wahita wandura?
None se ibyago byo kwandura biba bingana gute?


niyonzima patrick 11 September 2021

Mwaramutse ese udhoborakwisuzumisha sida inshuro eshatu mumezi abiri ugukoze imibonano idakingiye ugasangaurimuzima kandi ugaragazibimenyetso


dukuzimana francois 30 July 2021

ibimenyetso bigaragarira igihe kingana gute?


30 July 2021

nonese ibimenyetso bigaragarira igihe kingana ute


21 November 2020

Ese ni ibihe bimenyetso biranga umuntu ucyandura virusi itera sida?


Kamana Eric 24 July 2020

Murahoneza mumfashye ,Ese uramutse uryamanye n’umuntu wanduye ntagakingirizo kdi wowe wari muzima ukandura nimugihe kingana iki watangira kubona ibimenyetso? murakoze


20 December 2018

Mungirinama nagiye mukavuriro kigenga nipimisha virusi y sida muganga yasanzengo nyifite yimisi 10 nagiye kakiru basanga ndimuzima yewe nagiye nahandi basanga ndimuzima none nkoriki


14 December 2018

ese ushobora kuvukana sida ntubimenye ukamara imyaka 20


18 April 2018

Ese ushobora kwandura sida wakoresheje agakingirizo?


Nduwimana Shabani 11 October 2017

None sida yaturutse he?yaho habura umuti wokwica agakoko gatera sida mu banyabwenge bari hano kwisi