Print

Nigeria: Chinedu yagenze ibirometero 103,6 ku igare afite umupira ku mutwe

Yanditwe na: 28 November 2016 Yasuwe: 1461

Umunyanijeriya Chinedu, ukomoka mu mujyi wa Lagos yanditse amateka ku isi nyuma yo gukora ibirometero 103,6 ku igare afite umupira wo gukina ku mutwe.

AFP ivuga ko ubwo uyu mugabo yakoraga ibi aca mu mihanda yo mu gihugu cya Nigeria byasaga n’ibirori kuko bamwe mu baturage bari bahururiye kureba uwo mugabo uri kwandika amateka akora urugendo rurerure ku isi kurusha abandi afite umupira ku mutwe ari nako anyonga igare.

Chinedu yagiye aherekejwe mu mihanda yo muri Nigeria

Chinedu yabanje kwandikwa muri Guiness Book of World Records mbere yo guca ako gahigo. Icyo gihe yashyizwemo kubera ko yari yahize abandi bagabo bose nyuma yo gukora urugendo rurerure agenda atera umupira ku mutwe.

Ubusanzwe, Chinedu ni umukinnyi wa Ruhago kuko akina mu ikipe ya Cambodge. Kuwa 06 Werurwe uyu mwaka, nibwo uyu mugabo yakoze aka gahigo ava kuri Redemption Camp ku muhanda wa Lagos-Ibadan agana kuri stade ya Surulere iri mu mujyi wa Lagos ubwo yakoraga urugendo rw’ibirometero 48,8.

Naib Singh, ni umusirikare ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, niwe wari usanzwe ufite aka gahigo nyuma yo gukora urugendo rw’ibirometero 45,64 afite umupira ku mutwe muri 2014.