Print

Perezida Kagame yafunguye kumugaragaro inyubako za CHIC na Kigali Heights(Amafoto)

Yanditwe na: 5 December 2016 Yasuwe: 514

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatashye ku mugaragaro inyubako y’ubucuruzi iherereye hagati mu mujyi wa Kigali yitwa CHIC n’indi yitwa Kigali Heights iri ku Kimihurura.

Iyo nyubako yubatswe na sosiyete Champion Investment Corporation Complex igizwe n’abacuruzi 56 b’Abanyarwanda, ibatwara akayabo k’asaga miliyari 19 na miliyoni 800 z’ Amafaranga y’ u Rwanda.

Amaze gufungura iyo nyubako, Perezida Kagame yashimiye ba nyirayo ko bashoye imari yabo mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Iterambere ni uku rigenda riza. Iyo abantu bishyize hamwe bagera ku bikorwa bigaragara.Ibikorwa nk’ibi bidufasha kwiyubakira umugi wacu wa Kigali ndetse n’igihugu muri rusange".

Yakomeje ababwira ko inyubako yabo ifite akamaro gakomeye mu iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda, kuko izakorerwamo n’abari basanzwe bakorera ahantu hadafututse.

Ati “Ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi. Ntabwo abantu bakomeza gucururiza hanze kandi hari inyubako nk’izi. Ibikorwa nk’ibi bigomba gukomeza tukaniyubakira aho gutura heza hajyanye n’ubushobozi bwacu.

CHIC ifite ibyumba bisaga 1000 bikoreramo ubucuruzi, nk’amabanki, amaguriro agezweho n’amangazini asanzwe.

Indi nyubako Perezida Kagame yafunguye uyu munsi ni Kigali Heights iherereye ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Center yuzuye itwaye miliyari zibarirwa muri 30.