Print

Bamaze imyaka 57 mu kizima kandi baturiye urugomero rw’ amashanyazi

Yanditwe na: 6 December 2016 Yasuwe: 1069

Bamwe mu baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka ruherereye mu Karere ka Burera barinubira kuba bamaze imyaka myinshi bari mu kizima kandi amashanyarazi aho atunganyirizwa ari hafi yabo.

Urugomero rwa Ntaruka rwubatswe mu mwaka wa 1959, bamwe mu baturage baruturiye bemeza ko nta kintu kigaragara ubuyobozi bwakoze ngo babe babasha kubona umuriro na bo.

Bavuga ko ubundi ibikorwaremezo biba bikwiye kugirira akamaro ku ikubitiro ababituriye mbere y’uko bisakara ahandi.

Abo twaganiriye ni abo mu midugudu itatu yo mu Murenge wa Kinoni ihana imbibi n’uru rugomero, aho bemeza ko umuriro w’amashanyarazi ngo wabaciye hejuru ukajyanwa mu yindi midugudu ariko bo bakibaza icyo bazize bakakibura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko buzi iki kibazo, aho bufatanyije n’ikigo gishinzwe ingufu ngo bari kureba uburyo abo baturage na bo amashanyarazi yabageraho.

Kuba batagerwaho n’umuriro, aba baturage bemeza ko byatumye batiteza imbere nk’uko babyifuzaga.

Umwe mu baturage yagize ati “Nta mpamvu twumva yatuma tuba mu kizima kandi duturiye uruganda. Ahandi umuriro ugerayo ariko twebwe duturiye uwo muriro na Ntaruka turayirarira ariko nta muriro dufite.”

Yunzemo ati “Murori, Shamba na Mutara, ni imwe mu midugudu yegereye Ntaruka, nta muriro dufite, umuriro warazengurutse uva kuri Mukungwa ugera i Kirambo uraza ugeze ahantu bita ku mashurihari ku Gacaca bafungira umuriro aho ngaho, iyo midugudu itatu nta muriro dufite tukabaza tuti ko twegereye Ntaruka tunayirarira ku irondo kuki twebwe nta muriro dufite?”

Undi muturage avuga ko kenshi mu nama bakunze kugirana n’abayobozi babasaba ko babegereza umuriro ariko ntibagire icyo babikoraho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije muri Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habumuremyi Evariste, avuga ko kuba urugomero ruturanye n’abaturage bitavuga ko ari bo wahita ugeraho kuko uba ugenewe Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Hari abaturage baturiye Ntaruka badafite umuriro ariko dufatanyije na REG twarabasuye hakorwa inyigo ubu iri hafi kubagezaho umuriro w’amashanyarazi. Ubu turi kureba n’uburyo habaho ko abaturage badaturiye ahantu amashanyarazi yagera ku buryo bworoshye bahabwa akomoka ku mirasire y’izuba. Ubu hari amakompanyi turi gukorana tugiye gusinyana amasezerano y’ub ufatanye ku buryo tuberekeza hahandi aya mashanyarazi asanzwe ya REG adashobora kugera.”

Habumuremyi avuga ko umwaka utaha wa 2017, abaturage 70% batuye muri aka karere bazaba bafite amashanyarazi nk’uko binari mu cyerekezo cy’igihugu.

Ni mu gihe ubu abaturage aba Burera bangana na 22% ari bo bafite umuriro ndetse mu mwaka wa 2011 bakaba bari kuri 7%.


Ifoto y’ urugomero rwa Ntaruka

Urugomero rwa Ntaruka rutanga megawati 12, aho rufatanya n’izindi ngomero zitandukanye mu gutanga umuriro mu gihugu cyose.

Src: Izubarirashe.rw