Print

Leta yahombye miliyoni 99 bitewe n’ impamvu zirimo kwirukana abakozi binyuranyije n’ amategeko

Yanditwe na: 9 December 2016 Yasuwe: 872

Mu mwaka ushize w’ ingengo y’ imari 2015/ 2016, Leta y’ u Rwanda yahomye miliyoni 99 bitewe no gutsindwa imanza.

Imanza Leta yatsinzwemo harimo iz’ abakozi birukanywe binyuranyije n’ amategeko n’ iz’ amasoko yatanzwe binyuranyije n’ amategeko.

ibi ni ibyatangajwe mu nama ngarukamwaka MINIJUST yagiranye n’abanyamategeko n’ibigo bitandukanye; yabaye tariki ya 08 Ukuboza 2016.

Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST, Isabelle Kalihangabo avuga ko kandi Leta yatsinzwe zimwe mu manza zijyanye n’ubutaka n’iz’itangwa ry’amasoko.

Yavuze ko mu manza 515 Leta yaburanye mu mwaka wa 2015-2016 w’ingengo y’imari, yatsinzwemo izibarirwa muri 24%. Igice kinini cy’izo yatsinzwemo ni icy’izijyanye n’umurimo.

Yanditse ati “Imanza Leta ikunze kuburana ni izijyanye n’amakosa y’abakozi ba Leta mu bijyanye n’ubutaka, itangwa ry’amasoko ya Leta, ariko cyane cyane izijyanye n’ibyemezo by’abayobozi birukana abakozi binyuranije n’amategeko, byateje igihombo kingana na miliyoni 99Frw.”

Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko, avuga ko bagiye kujya bategura neza amasezerano.

Hakiyongeraho gufasha ababuranira Leta kubona ibimenyetso, ndetse no gukemura ibibazo mu bwumvikane mu gihe nta mahirwe Leta ifite yo gutsinda.

MINIJUST mu nama n’abanyamategeko, yari yatumiye Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Urukiko rw’Ikirenga.

Twahirwa Alexander, Umuyobozi muri MIFOTRA ushinzwe umurimo avuga ko bazongera inama bagira abayobozi b’ibigo bivugwamo kwirukana abakozi binyuranije n’amategeko.

Nubwo ariko Leta yahombye kubera imanza, ikigereranyo cy’izo itsinda ngo kigenda cyiyongera kuko mu mwaka wa 2014-2015 cyari kuri 68%, kiza kugera kuri 75.8% mu mwaka wa 2015/2016.