Print

’Ntabwo wagira ubuzima bwiza uhohoterwa’ Me Evode Uwizeyimana

Yanditwe na: 10 December 2016 Yasuwe: 1887

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana avuga ko bagiye guhiga bukware abahohotera abana b’abakobwa.

Me Evode Uwizeyimana Evode avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikaze zo guhana abatera abana inda nyuma bakabihakana.

Uyu muyobozi avuga ko icyo abenshi bitwaza nyuma yo guhohotera abana b’abakobwa ari uko bavuga ko nta bimenyetso bigatuma uburenganzira bw’umwana w’umukobwa buhazaharira.

Ibi Me Evode yabitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari imwe mu nzitizi z’uburenganzira bwa muntu, ikaba ari yo mpamvu u Rwanda rugiye guhangana n’abatera abana inda bakabihakana.

Yagize ati “ Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ni imwe mu nzitizi zibangamiye uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu, ntabwo wagira ubuzima bwiza uhohoterwa. Ubungubu tugiye guhangana n’abantu bose batera abana inda. ubungubu tugiye guhiga bukware abana inda”

“ ibyo kwitwaza ngo nta bimenyetso…, tugiye kujya dukoresha n’ibimenyetso biri scientific, ubu dufite laboratwari izajya igaragaza ngo umwana yatewe inda na nde, ibintu abantu bajyaga babihakana bamwe inkiko zabarekuraga ngo nta bimenyetso ariko icyo kibazo turaza kugikemura mu buryo buri scientific kuko ntitwumve ngo abana baraterwa inda twumve ko ari icyorezo cyatunaniye ubu tugiye guhiga abazibatera”.

Me Evode Uwizeyimana akomeza avuga ko nibishoboka ibihano bihabwa abahohotera abana b’abakobwa bizazamurwa kuko kuri ubu ngo amategeko yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (code penal) ari kuvugururwa ku buryo abahohotera abana bagomba kujya mu magereza.

Ati” Abo bantu bahohotera abana tugomba kubahiga bakajya mu magereza bagakanirwa urubakwiye kuko nta n’ukundi twabigenza, ntabwo twakomeza kuvuga ngo abana b’abakobwa baraterwa amada,’ abana baratwite, ikigo cy’amashuri kimwe ugasanga abana baratwite, hari ikigo bigeze bambwira ugasanga abana makumyabiri na bangahe baratwite, ntabwo ibyo bintu twakomeza kubiha umugisha ngo tuvuge ngo ariko buriya ntitwamenya uwabikoze, oya ntabwo bishoboka, ubu uwabikoze tugiye kumumenya”

Me Evode avuga ko n’ubwo nta mibare ifatika y’abana b’abakobwa baterwa inda gusa ngo iyo ugeze muri polisi y’u Rwanda ndetse no mu nzego z’ubutabera usanga iki kibazo gihari kandi ngo kiri ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Nirere Madaleine, yemeza ko n’ubwo nta byera ngo de, uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bugeze ku kigero gishimishije, ugereranije n’aho rwavuye mu mwaka wa 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe abatutsi.

Yemeza ko usanga hari imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu inenga u Rwanda ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ku bijyanye n’ubwisanzure bwo kuba umuntu yavuga icyo atekereza, kuri we ngo hari ubwo iyi miryango ikabya.

Ati “ Nk’uko intambwe igaragara mu zindi nzego haba mu by’ubukungu, haba mu mibereho myiza y’abaturage n’urwego rw’uburenganzira bwa muntu ntabwo rwasigaye, dufashe nk’urugero mbere ya 1994 hari televiziyo imwe na radiyo imwe mu Rwanda, ubu muzi televiziyo na radiyo zihari mu Rwanda, ibyo kunenga ngira ngo umuntu wese ashatse kunenga ntabwo yabura ibyo anenga”

Yungamo ati “ Nk’ubu mu Rwanda hari itegeko rigena uburyo bwo kubona amakuru ntabwo ibihugu byose bigira ayo mategeko, njye ntekereza rero ko ibyo bivugwa n’imiryango mpuzamahanga hari byinshi bakabya mu by’ukuri”

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bugaragaza ko hari bimwe mu bibazo bibangamira uburenganzira bwa muntu bikigaragara mu Rwanda birimo: Amakimbirane mu miryango, abana b’abakobwa bafatwa ku ngufu bagaterwa inda, ibibazo bijyanye n’amasambu n’ibindi.

Bamwe mu batuye Rubavu bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu

Src: Izubarirashe