Print

U Rwanda rwangiwe ko amadosiye y’ imanza zaciwe na ICTR abikwa i Kigali

Yanditwe na: 16 December 2016 Yasuwe: 886

Nubwo u Rwanda rutahwemye gusaba Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) rwafunze imiryango umwaka ushize, agashyingurwa mu Rwanda, ayo madosiye n’ibindi byose bijyanye na yo byamaze gushyingurwa mu bubiko byagenewe i Arusha muri Tanzania.

Muri Nzeri 2013 ni bwo hatangiye ikivi cyo gushyingura amadosiye ya ICTR, none cyushijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Guhera mu mpera za 2015, inshingano za ICTR kimwe n’iz’Urukiko rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia zasoje imirimo yazo, zakomeje gukorwa n’urundi rwego rwashyizweho rwitwa “Mechanism for International Criminal Tribunal (MICT)”.

Nk’uko bitangazwa n’Urwego rwashyiriweho gusimbura Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaba rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, i Arusha muri Tanzania rukagira n’ishami mu Buholandi, ngo ububiko bw’ayo madosiye bwizeweho gutuma abasha kubungabungwa neza, kuboneka mu buryo bworoshye n’umutekano usesuye.

Muri ubwo bubiko bw’amadosiye hamaze gushyirwamo ibimenyetso bifatiye ku muzingo ureshya na Metero 1950 n’ibindi byafatishijwe ikoranabuhanga rigezweho bingana na Petabyte imwe (ni ukuvuga Megabytes 1.000.000), aho hakaba ari ho harimo amajwi n’amashusho byafashwe mu minsi 6,000 y’amaburanisha n’ibyemezo by’agateganyo 10.000, hamwe n’ibindi ndakuka byafatiwe abo urwo rukiko rwaburanishije.

Harimo kandi inyandiko z’amapaji 900,000 n’izindi nyandiko zagaragajwe mu Rukiko, zikomoka mu bubiko bwo mu Rwanda, nko muri Minisiteri y’Ingabo, muri za Ambasade, mu bindi bigo nk’amabanki n’andi makuru yaturutse mu bahamwe n’ibyaha, inzobere zikaba zarahamije ko byose ari iby’u Rwanda.

Imwe mu mpamvu zatumye Umuryango w’Abibumbye ufata icyemezo cyo gushyingura ayo madosiye i Arusha aho kuba mu Rwanda, havugwamo impungenge z’umutekano w’abatanze ubuhamya mu ibanga muri urwo rukiko bashobora kuzatahurwa.

Ubwo ICTR yafungaga imiryango mu mwaka ushize wa 2015, u Rwanda rwongeye gusaba ko ububiko bw’amadosiye yarwo bushyirwa i Kigali, icyifuzo cyajemo kidobya ku wa 25 Ugushyingo 2016, ubwo Umuryango w’Abibumbye wafunguraga inyubako ya miliyoni umunani z’amadolari i Arusha muri Tanzania, uru rwego ruzakoreramo, irimo igice kizabika ariya madosiye. Muri uwo muhango u Rwanda ntabwo rwari ruhagarariwe.

Ku rundi ruhande ariko nubwo iyo nyubako yafunguwe, u Rwanda ruvuga ko rutazahwema gukomeza gusaba ko ziriya nyandiko z’amadosiye ya ICTR zoherezwa i Kigali, kuko ari umutungo w’igihugu kandi ugomba kubyazwa umusaruro mu nyungu z’igihugu.

Uwahoze ari umucamanza muri ICTR, akaba ayobora MICT, Theodore Meron, mu gufungura ku mugaragaro iyo nyubako; yavuze ko kubika izo nyandiko bizaba ikimenyetso ku butabera mpuzamahanga mpanabyaha, haba mu karere no ku Isi yose.

Ati “Inyubako ifite ubushobozi bwo kutagirwaho ingaruka n’ubukonje kandi uburemere bwayo ntibuzahungabanywe n’ubw’inyandiko.”

Umwanzuro w’akanama ka Loni uvuga ko buriya bubiko ari uburyo bwo gukomeza gucunga izo dosiye zirimo ubuhamya n’ibimenyetso byatanzwe mu ibanga, ku buryo bitazajya bigerwamo na buri wese hatagombye kubanza kugaragazwa uruhushya rwa Loni.

Inyubako uru rwego ruzakoreramo, igizwe n’ibice bitatu birimo ikizakoreramo urukiko, ubushyinguro bw’izo nyandiko ndetse n’ibiro.

Urukiko rwa ICTR, rwafunze imiryango ku wa 14 Ukuboza 2015, aho rwari rumaze kuburanisha imanza 93, ruhamije ibyaha abantu 61, 14 bagirwa abere, abandi barajurira.

Src: Igihe