Print

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Korea y’ Epfo yasobanuye uko umugore yahawe ijambo

Yanditwe na: 19 December 2016 Yasuwe: 1066

Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo , Emma-Francoise Isumbingabo yasobanuye inzira u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rube igihugu gifatwa nk’icyitegererezo mu guteza imbere abagore.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Korea Times ari kumwe na Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Koreya, Nozuko Gloria Bam, bagarutse ku mpamvu zadindizaga abagore bo ku mugabane wa Afurika cyane cyane ubukene.

Umunyamakuru yabajije Isumbingabo igihe u Rwanda ruzagirira umukuru w’igihugu w’umugore, aramusubiza ati “vuba aha rwose birashoboka.”

Ambasaderi Isumbingabo yasobanuye ko nubwo atavukiye mu cyaro, mu bwana bwe umuryango nyarwanda 1% ariwo wari utunze amashanyarazi, yibuka ko yavaga ku ishuri agasubiramo ibyo yize yifashishije itadowa.

Yongeyeho ko akazi afite yagaheshejwe n’ubuyobozi bwiza kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese nta kuvangura yahamagawe ngo afashe kubaka igihugu.

Ati “Abagore twahawe amahirwe atarigeze abaho. Kuri ubu muri guverinoma abagore ni 40%, mu nteko ni 64 % naho abacamanza 43 ni abagore. Kuri ubu umubare w’abahungu n’abakobwa mu gihugu wenda kungana. Bigishwa kubahana kandi bose bahabwa amahirwe angana. Nanjye ndi ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya kuko mfite icyo nshoboye no kubera ubuyobozi bwiza.”

Amateka ye ajya gusa n’aya Ambasaderi wa Afurika y’Epfo, Gloria Bam wavuze ko mu gihugu cyabo bahawe amahirwe nyuma ya politiki y’ivangura ya Apartheid, kuko kuri ubu byibuze nta muntu ugipfa kuvangurwa bitewe n’igitsina cyangwa ibara ry’uruhu.

Ati “Nkiri muto umwana w’umuhungu yafatwaga nk’umukuru w’umuryango, ariko kuri ubu n’abakobwa bahabwa agaciro.”

Isumbingabo Emma Francoise wahoze ari umunyamabanga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yagizwe Ambasaderi muri Koreya y’epfo muri Nyakanga 2014.