Print

Rubavu: Umuyobozi wa Koperative afungiwe kunyereza Miliyoni 17

Yanditwe na: 19 December 2016 Yasuwe: 1040

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi i Pfunda (COOTP PFUNDA) Uzaribara Denis, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, akekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi wa Koperative wari umaze igihe kinini ayiyobora yatawe muri yombi kuwa 17 Ukuboza 2016.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu ntara y’Uburengerazuba CIP Kanamugire Theobald, yemeje itabwa muri yombi rya Uzabakiriho Denis wayoboraga iyi Koperative, akavuga ko babikesha abanyamuryango batanze amakuru.

Yagize ati “Ntabwo twari kubimenya iyo abanyamuryango bataduha amakuru.Uyu muyobozi wa koperative ikusanya umusaruro w’icyayi bagemurira uruganda rw’icyayi Pfunda Tea Company ari mu maboko ya Polisi kuva kuwa 17 Ukuboza 2016, akekwaho gucunga nabi umutungo, azira agera kuri miliyoni 17, iperereza riracyakorwa.”

Abanyamuryango ba COOTP ni bo bahaye amakuru Polisi ita muri yombi umuyobozi wabo

Src: Imvaho