Print

Perezida Kagame ashyigikiye umushinga wo gukoresha ibyogajuru mukugeza interneti mu cyaro

Yanditwe na: 20 December 2016 Yasuwe: 589

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ashyigikiye gahunda y’ikigo cyo mu Buyapani cyitwa SoftBank Group Corp, kigiye gushora miliyari y’Amadolari ya Amerika mu mushinga wa “OneWeb Ltd” ugamije kohereza ibyogajuru mu isanzure ngo bitange internet mu byaro no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ndizera ko bizazana impinduka mu bice byinshi bitarageramo internet, inyungu mu burezi n’ibindi!!!”

Kuwa Mbere OneWeb yatangaje ko abaterankunga bayo na bo batanze miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika mu gikorwa giherutse cyo gukusanya amafaranga nk’uko tubikesha The Wall Street Journal.

Iyi nkunga yose igamije kugera ku ntego y’uko OneWeb igomba kuba yubatse kandi yagejeje mu isanzure ibyogajuru birenga 640 kugeza mu 2019, aho iyi kompanyi ivuga ko ishaka kugera ku ntego yo gutanga internet yihuta ku Isi ivuye mu isanzure ikagezwa kuva mu modoka, mu mijyi no mu byaro n’amashuri yo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Greg Wyler washinze OneWeb avuga ko iyi kompanyi yagaragaje ko ari iyo kwizerwa kuko ibikoresho byayo birimo ibihendutse kurusha ibisanzwe kandi ibiciro byayo na serivisi itanga byakurura abantu ku giti cyabo ndetse n’abakora ubucuruzi bataragera ku muyoboro wa fiber.

Mu kiganiro yatanze mu mpera z’icyumweru gishize, Wyler yavuze ko hejuru ya 90% by’ibyogajuru bagomba gukoresha muri uyu mushinga byabonye amasoko ndetse n’ibikoresho hamwe n’ibishushanyo-mbonera byarangiye ku buryo biteguye neza kuko buri cyiciro cy’ikoranabuhanga bakizeho neza bihagije.