Print

Bugesera: Abamotari babangamiwe no kwishyura amafaranga ibihumbi 10 badasobanukiwe ibyayo

Yanditwe na: 21 December 2016 Yasuwe: 467

Abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba, bavuga ko bahangayikishijwe no gucibwa amafaranga ibihumbi 10, yitwa amande y’ ubukererwe ku musoro wa parikingi kandi baziko ayo mande atakabaye arenga 200.

Aba bamotari bavuga ko iyo banze gutanga ayo mafaranga ibihumbi 10 bamburwa moto zabo bakazazisubizwa ari uko bayatanze.

Umwe muri aba bamotari yagize ati “Banciye ibihumbi 10 banamfungira moto, bayimpa ari uko nyatanze”.

Mugenzi we yagize ati “Ibyo bihumbi 10 baduca ngo ni amande ya parikingi kandi tuziko amande y’ubukererwe mu kwishyura umusoro wa parikingi atarenga 10 %”

Aba bamotari bavuga ko ikibabangamiye ariko bacibwa amande y’ ibihumbi 10 mu gihe umusoro wa parikingi ari ibihumbi 2000. Ikifuzo cyabo ngo ni uko aya mande yakurwaho uwakerewe kwishyura umusoro wa parikingi akajya yishyura amande y’ 10 % nk’ uko bisanzwe.

Umusoro wa parikingi ni 2000, bivuze ko amande y’ ubukererwe mu kwishyura uyu musoro wa parikingi atakagombye kurenga amafaranga 200 kuko ukerewe kwishyura uyu musoro awishyura arengejeho amande y’ 10%.

Eric Ruzindaza, Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu n’ iterambere avuga ko ibyo bihumbi 10 abamotari bacibwa atari amande ahubwo ari ibirarane by’ imisoro ya parikingi.

Uyu muyobozi avuga ko mbere parikingi ya moto yishyurwaga ibihumbi 5000, ngo abamotari bakagaragariza Akarere ko ibihumbi 5 ari menshi njyanama y’ akarere ikayagabanya akagirwa 2000.

Asobanura ko ubwo aya mafaranga yakurwaga ku bihumbi 5 akagirwa 2000 hari abamotari bari barimo ibirarane.

Yagize ati “Ntabwo uwakererewe kwishyura 2000 hashyirwaho amande y’ ibihumbi 10, bashobora kuba babyitiranya cyangwa bakabisobanura ukundi bitewe n’ icyo bashaka. Hari ibirarane batarishyura. Mbere y’ uko amabwiriza ahinduka ngo umusoro wa parikingi ukurwe kuri 5000 ushyirwe kuri 2000 hari abari barimo imyenda”

Ruzindaza akomeza avuga ko abarimo ibirarane bishyuzwa mu byiciro aho bagenda batanga icyumi, icyumi kugeza igihe bazarangiriza kwishyura uyu musoro.

Uyu muyobozi asaba abamotari kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho. Ikibazo bahuye nacyo bakakigeza k’ubuyobozi. Gusa umuntu yakwibaza impamvu ibi bihumbi 10 bicibwa abakerewe kwishyura ibihumbi bibiri bya parikingi mu gihe ari ibirarane abamotari babereyemo Akarere.