Print

Perezida Kagame yakiriye abayobozi bo muri Volkswagen bagiye gukorera imodoka mu Rwanda

Yanditwe na: 21 December 2016 Yasuwe: 1008

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi bo mu ruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwa Volkswagen bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda aho bagiye gutangiza uruganda ruteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Muri aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2016, ni Dr. Herbert Diess umuyobozi mukuru ushinzwe izina Volkswagen ku Isi hamwe na Umuyobozi uhagarariye Volkswagen muri Afurika y’Amajyepfo, Thomas Shaefer.

Volkswagen ikaba yemeye ko mu mpera z’umwaka utaha wa 2017 biramutse bibashobokeye nta nkomyi batangiza uruganda mu Rwanda ruteranya imodoka kandi ngo ruzazana n’amagaraji ku buryo nta mpungenge zo kongera kuvuga ko ibyuma bisimbura ibindi byo mu modoka za VW byabuze cyangwa se bihenze.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Francis Gatare avuga kandi ko ari amahirwe ku Banyarwanda kuko ngo batazongera gutumiza i Burayi imodoka zishaje ahubwo bazajya bagura inshya kandi n’abandi bazahabwa amahugurwa babone imirimo muri uru ruganda n’amagaraji bya Volkswagen.

Biteganyijwe ko buri mwaka uru ruganda ruzajya rukora imodoka ibihumbi 5.