Print

U Burusiya: Umugabo yafashe icyemezo cyo gufungirwa abandi akishyurwa

Yanditwe na: 21 December 2016 Yasuwe: 1075

Umugabo witwa Abram Rug ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yatanze itangazo yisaba buri wese wakatiwe gufungwa ariko akaba adashaka kujya muri gereza ko bakumvikana akamufungirwa ariko nawe akamuha amafaranga.

Muri iri tangazo uyu mugabo avuga ko yemera kuzakurikiza amategeko n’amabwiriza ya Gereza uwari wakatiwe yari gufungirwamo.Urubuga rwa interinet Fontanka.ru. rwandikirwa mu Burusiya ruvuga ko uyu mugabo yahisemo kujya afungirwa abakatiwe ariko bakumvikana ku mafanga.

Uyu mugabo yagize ati "Uwumva adashaka gufungwa yampa amafaranga ngafungwa mu kimbo cye.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo ari umwere ndetse ko atigeze akatirwa n’inkiko kuburyo yaba ashaka gukoresha ayo mayeri. Uyu mugabo ariko anavuga ko adashobora gukora igifungo kirenze imyaka itanu.

Imyaka itanu kuriwe ingana n’ingurane y’’Amayero hagati ya 39-47 ku munsi. Agira ati "Nzamara imyaka 5 y’igifungo mu kimbo cyawe, nzuzuza inshingano zose nk’umugororwa ndetse n’ibindi bisabwa bose. Murakoze.."