Print

U Rwanda rugiye kwishyuriza abaturage barwo Congo- Brazzaville ibereyemo imyenda

Yanditwe na: 23 December 2016 Yasuwe: 339

Leta y’u Rwanda irasaba abantu bakoreye igihugu cya Congo –Brazzaville ntibahabwe ibyo amategeko agena birimo n’ubwiteganyirize bw’umukozi kubimenyesha kugira ngo ibashe kubasabira ubwishyu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ku ya 23 Ukuboza ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Amb. Claver Gatete ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri ushinzwe umurimo n’ubwiteganyirize bw’abaturage ku ruhande rwa Repubulika ya Kongo Brazaville, Ouosso Emile, basinyaga amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano w’abakozi.

Ayo masezerano agena ko umukozi wakoreye, ugikorera cyangwa uzakorera igihugu kimwe mu buryo bwemewe n’amategeko afite uburenganzira bwo guhabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bw’umukozi uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’ibyo amategeko agena mu gihe umukozi agize impanuka ziturutse ku kazi.

Minisitiri Ambasaderi Gatete yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruboneyeho gusaba Umunyarwanda waba atarabona ibyo amategeko amwemerera kubimenyekanisha.

Ati “Mudufashe gukangurira abandi bantu bakoze Kongo Brazaville batarabona amafaranga yabo kugira ngo noneho babashe kubona amafaranga yabo.”

Minisitiri ufite umurimo mu nshingano muri Kongo Brazaville, Ouosso Emile yavuze ko ayo masezerano agiye guha umutekano abakoreye n’abazakorera imwe muri izo Leta hagendewe ku mategeko agenga umurimo.

Ati “Aya masezerano akinguye imiryango yo kumenya umubare w’abakoze bagomba ibyo amategeko abagenera. Umuryango n’abana bawo b’uwo mukozo ubu bari mu mutekano ku ndwara ku bw’aya masezerano.”

Kugeza ubu ku ruhande rw’u Rwanda habarurwa abantu 18 bakoreye Kongo Brazaville, muri bo 13 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagiye kungukira muri ayo masezerano, naho 5 bandi bakoreye Kongo Brazaville none ubu bakorera u Rwanda, nabo bakaba bazungukira muri ayo masezerano mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Amafaranga agenewe umukozi wakoreye igihugu kimwe muri byombi biteganyijwe ko azajya anyuzwa mu bigo bishinzwe iby’ubwiteganyirize bw’abakozi; ku ruhande rw’u Rwanda kikaba ikigo cya RSSB, naho kuri ruhande rwa Kongo kikaba “Caisse Nationale de Securite Sociale (CNSS).

U Rwanda ruvuga ko kugeza ubu nta muturage wa Kongo Brazaville uragaragaza ko yarukoreye ngo abe yahabwa ibyo ayo masezerano amwemerera.

Src: Imvaho