Print

Ibintu ukwiye kwitondera ukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa mariage

Yanditwe na: 26 December 2016 Yasuwe: 4960

Uretse ingeso mbi zateye ubu zo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga nuwo muzabana, ubundi bisanzwe bizwi ko ku munsi mwashyingiranwe ari nabwo hakorwa bwa mbere imibonano mpuzabitsina, byemewe n’Imana yabahaye umugisha.

Kuri uyu munsi rero nk’umusore n’inkumi baba basezeranye kubana akaramata hari ibyo baba bagomba kwitondera mu gihe barimo gukora imibonano bwa mbere.

1.Kwirinda impamyi:

Musore/mukobwa ushobora kuba aribwo bwa mbere ugiye gukora iki gikorwa.Genda gake wikumva ko ibintu byose wigishijwe cyangwa wakopeye ahandi ijoro rimwe warara ubishyize mu bikorwa.

Tera akabariro ntutarangiza kubera ubwoba cyangwa kujagarara, tuza uzarangiza ejo, nawe mukobwa niba utishimye cyane tuza ejo azagushimisha. Ntabwo byose byashoboka ku munsi wa mbere, erega mu shobora no kubikora mubabara, cyangwa mwumva munaniwe, aha rero wirinda kubiryana ubusambo kuko biba ari ibyawe igihe cyose.

2.Umugore iyo anyweye inzoga nyinshi bituma atinda kurangiza.

Uko anywa icupa rimwe yongeraho irindi ni nako kunyurwa n’imibonano bigenda bigabanuka. Ni nayo mpamvu mu ijoro rya buki iyo umugeni yanyweye cyane, ushobora gukeka ko utazamushobora kubera atajya arangiza, aha rero umugore aba agomba kumenya ko ari umunsi w’urufunguzo, aba agomba kwitegura akagira ibanga yereka umugabo we kuri uwo munsi, gusa na none hari abagore barangiza neza ndetse bakananyara iyo bazinyoye, gusa ntiwabyizera dore ko aba ari wo munsi wa mbere.

3.Isuku:

Nyabuneka mukobwa/musore, niba uzi ko iri joro aribwo bwa mbere ugiye kurarana n’uwo mwashyingiranwe, gerageza ube ufite isuku ku mubiri wawe, niba uvanyemo ivara n’ijoro ibuka banza ujye muri douche,ibyuya wirirwanye ubyoge. Nawe musore kandi ni uko, kuko ushobora gutuma umukunzi wawe atangira kukwinubira ku munsi wa mbere, kuri uwo munsi ugomba kuba warogoshe insya, incakwaha, mbese ufite impumuro nziza.

4.Umugore iyo abwiye umugabo we ati :

« Reka dutere akabariro » Umugabo ahita aba tayari igikoresho cye kigahita cyijya mu buryo nk’ako kanya. Ariko ku mugore ho siko bigenda. Umubiri w’umugore usaba ko ubanza kuwutegura na mbere cyane y’uko utangira kumukorakora no gutangira gahunda. Bisaba ko umugore aba atuje, nta bibazo afite kandi ugatangira kumutegura mu mutwe hakiri kare, aha rero biba bisaba kubanza gutegurana, erega ni nacyo gihe cyo kubanza kwibukiranya ibihe byiza mwagiranye mu rugendo rw’urukundo, uramenye ntuzamwibutse ibihe bibi kandi mugiye gutera akabariro, byose byaba bipfuye.

5.Umutuzo mu cyumba:

Si ngombwa ko abari aho bumva ibyo murayemo. Niyo mpamvu icyumba cyanyu kigomba kuba gifite umutuzo, mwirinda kirogoya. Uyu munsi wa mbere uba ufite byinshi uhatse, iyo uteje agatotsi, nyamuneka ushobora kubicira umunezero ubuzima bwanyu bwose.


Comments

17 February 2019

Murakoze Cyane