Print

Mexique: Rubi yizihije isabukuru y’amavuko hifashishwa Drones mugufata amafoto

Yanditwe na: 27 December 2016 Yasuwe: 1850

Abantu basaga miliyoni bitabiriye ibirori bikomeye by’isabukuru y’amvuko y’umwana witwa Rubi Ibarra Garcia wo mu gihugu cya Mexique w’imyaka 15 y’amavuko.

Kuwa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2016, nibwo abantu benshi bitabiriye ibi birori by’uyu mwana wari wujuje imyaka 15 y’amavuko. Ni nyuma y’uko bigizwemo uruhare rukomeye na se watumiye abantu abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga aho yakoresheje amashusho yerekana umukobwa we anasaba buri wese kwitabira.

Rubi wari wagize isabukuru y’amavuko yatunguwe n’umubare w’abantu yabonaga bazaga iwabo atangira kugira ubwoba. Ni ibirori byasize byanditse amateka ku isi , byabereye mu gace ka La Joya mu mujyi wa San Luis Potosi muri Mexique.

Ibi birori kandi byahuruje ib’itangazamakuru bikomeye byo ku isi, byahurije hamwe umubare munini w’urubyiruko ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye. Kubera ubwinshi bw’abari bitabiriye ibi birori hakoreshejwe n’indege yo mu bwoko bwa drone mu rwego rwo gufata amashusho n’amafoto .

Rubi yashimye buri wese witabiriye ibirori by’isabukuru ye anavuga ko bakora uko bashoboye bakishima, ni mu butumwa yashyize kuri Facebbok.Yagize ati "Kuri mwe mwese mwagerageje kugera hano nagiraga ngo mbasabe kudacibwa intege n’uko muri benshi turi gushaka uburyo twihutisha ibintu kandi buri wese arishima.”

Yakomeje agira ati “ndabasaba kwihangana kuko turi buryoherwe n’ibi birori cyane ko byateguriwe mwe mwese.”