Print

Hatahuwe umuti w’uburondwe w’ umwiganano, inka 42% zishwe n’ uburondwe

Yanditwe na: 27 December 2016 Yasuwe: 610

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuhinzi n’ ubworozi RAB kiratangaza ko ahacururizwa imiti y’ amatungo mu mujyi wa Kigali no hanze yawo hatahuwe umuti w’ uburondwe w’ umwiganano.

Ni umuti witwa Noltraz R -12,5 Iki kigo kivuga ko mu mwaka ushize inka 42% zishwe n’ indwara zikomoka ku burondwe, kikavuga ko umubare w’ inka zicwa n’ indwara zikomoka ku burondwe wakomeza kwiyongera igihe cyose uyu muti ukomeje gukoreshwa.

RAB ivuga ko iyo miti y’ imyiganano irangwa n’ uko ku gafuniko k’ icupa ryayo haba hasize irangi ushishuza urwara. Uretse iki kandi ngo n’ udupapuro turanga ikiri mu icupa(Etiquette) ngo kuri iyi miti y’ imyiganano uturiho ni fotokopi(Photo copy).

Ngo iyi miti iri mu icupa ry’ umweru ryanditseho Singetta, igaragaraza ko yakozwe mu Ukuboza 2015 ikazarangira ku Ukuboza 2018.

Iki kigo gisaba aborozi ko igihe baguze cyangwa bagiye gukoresha uyu muti wa Nortrase 12,5 bajya babanza kuwucungusa.

Ngo uwumwiganano uzana urufuro rwinshi ruhita rushira ako kanya naho uwanyawo bifata umwanya kugira urufuro ruhagarare.