Print

Gasabo: Uwateye inda umwana w’ imyaka 12 yakatiwe burundu

Yanditwe na: 28 December 2016 Yasuwe: 2363

Mu rubanza rumaze iminsi ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Kubahoniyesu Elia wari ukurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 12 yamaze guhamwa n’iki cyaha akatirwa gufungwa burundu. Umuryango urera uyu mwana w’umubyeyi ubu ufite imyaka 13 uvuga ko ubuzima bumugoye ndetse ko nta n’ubwisungane mu kwivuza afite we n’imfura ye aherutse kwibaruka.

Kubahoniyesu yemereye Urukiko ko yasambanyije uyu mwana (ntitwifuje gutangaza amazina ye) muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari avuye kuvoma aho aba mu mudugudu wa Nyakariba, mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi.

Mu ntangiro z’uru rubanza, umuryango w’uyu mwana, wabaze umubyeyi imburagihe, wagiriwe inama yo kuba uhagaritse kuburana kuko uyu mwana yari amaze gukurirwa yaracitse intege.

Ubushinjacyaha bwari buhanganye na Kubahoniyesu Elia, wahamijwe iki cyaha, bwari bwamusabiye gufungwa burundu nk’uko iki gihano kigenwa n’Ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Tariki 07 Ukuboza mu iburanisha, Kubahoniyesu w’imyaka 25 yemereye amaze gusomerwa icyaha aregwa ntabwo yazuyaje yemeye ko ari we wagikoze ashukashutse uyu mwana avuye kuvoma akamwinjiza aho acumbitse akamusambanya, hari mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Nyuma Kubahoniyesu yahamwe n’iki cyaha ndetse yakatiwe gufungwa burundu.

Umubyeyi w’imyaka 13 abayeho nabi…

Muhawenimana Lucie urera uyu mubyeyi ariko kandi w’umwana avuga ko nyuma yo kwibaruka abayeho nabi.

Muhawenimana washakanye na nyirarume w’uyu mwana wakorewe icyaha, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwizeje uyu muryango kuzawusura ariko ko batarabageraho.

Avuga ko uyu mwana akeneye ubufasha kuko nabo batsihoboye. Ati « Na mutuelle ntayigira. Akarere katubwiye ko kaza kudusura ariko ntiturababona. »

Avuga ko umuyobozi w’umudugu ari we wabasuye akabizeza ko azazana ubuyobozi bw’akarere ariko ko batarasurwa.

Src: Umuseke