Print

Amafoto: Perezida Kagame n’ umufasha we bakiriye Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe

Yanditwe na: 29 December 2016 Yasuwe: 988

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016 bakiriye Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada ndetse n’umufasha we Nana Trovoada.

Nta byinshi byatangajwe kubyo Perezida Kagame yaba yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Trovoada.

Trovoada kuwa Mbere tariki ya 26 yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, anasaba imiryango mpuzamahanga kutarangara kugirango ibyabaye mu Rwanda hatazagira ahandi biba.

Bucyeye bwaho yasuye ingoro ndangamurage y’amateka y’ubwami iherereye i Nyanza mu Rukari.

Patrice Emery Trovoada w’imyaka 54 ni Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe kuva mu Ugushyingo 2014.Gusa na mbere yaho yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe kuva muri Kanama 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.

São Tomé et Príncipe ni igihugu kiri mu nyanja ya Atlantique. Gituwe n’abaturage basaga ibihumbi 192, kikagira ubuso bwa kilometero kare 964.Ururimi rw’igihugu ni Igiporutigali.