Print

Umunya Nigeria akurikiranyweho kwiba Rwanda air asanga miliyoni

Yanditwe na: 29 December 2016 Yasuwe: 3441

Mu gihugu cya Nigeria umugabo w’imyaka 26 witwa Papa Saviour akurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1 300 000 mu biro bya Societe y’indege ya RwandAir.

Amakuru aturuka muri Nigeria aravuga ko Kuri uyu wa Kane aribwo uyu mugabo yagejejwe imbere y’ urukiko rw’ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos.

Umushinjacyaha, Essien Ndarake, yagaragaje ko, Papa Saviour ashinjwa ibyaha by’ubusahuzi n’ubujura yakoreye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ikeja - Lagos cyitiriwe Murtala Muhammed mu ijoro ryo ku itariki ya 3 Ukuboza 2016.

Ati “ Uyu mugabo Papa Saviour yinjiye mu biro by’ahabikwa imizigo y’abagenzi b’indege za RwandAir asohokanamo imifungo y’amafaranga 500 000 yo muri Nigeria, (ahwanye na frw 1 304 851), arangije ajya no mu bya Quatar Airways abadukanayo amanya Nigeria angana na 130 000.

Umushinjacyaha Ndarake yongeyeho ko ibyuma bifata amashusho biri imbere y’ibyo biro ari yo yafashije polisi gufata uwo mujura nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Nigeria, NAN, dukesha iyi nkuru.

Ati” Abakozi bamaze kuvumbura ko ibiro byabo byinjiwemo n’umujura bahise bajya kureba amashusho bayasubiza inyuma, babona Papa Saviour yinjira mu biro bya Qatar Airways saa mbiri z’ijoro asohokanamo inoti nyuma gato yica urugi rw’ibiro bya RwandAir naho arahinjira.

“ Yasohotsemo ajya kwihisha mu bwiherero bwari ku igorofa ryo hasi, abuvamo saa moya n’igice z’igitondo! Yasuhuje umuzamu bahuye aba ari nawe uza kumumenyesha polisi.”

Papa Saviour yahakanye ibyaha aregwa. Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha yakoze bihanishwa ingingo za 285 na 307 z’igitabo cy’amategeko ahana muri Nigeria zigena igifungo cy’imyaka 7 mu gihe ahamwe n’icyaha.

Umucamanza E. Kubeinje yemereye uregwa kuba arekuwe by’agateganyo ku ngwate y’Amanyanigeria 100 000 (260 000 frws). Urubanza ruzasubukurwa ku ya 16 Mutarama 2017.

Src: Imvaho