Print

Amatora 2017: Ku nshuro ya mbere hazifashishwa inyandiko z’ abatabona

Yanditwe na: 30 December 2016 Yasuwe: 388


Mu gihe ubusanzwe Umunyarwanda utabona yajyaga gutora akitwaza umwana utarageza ku myaka 18 wo kumufasha gutora, ngo mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017, abatabona bazatora bakoresheje inyandiko zabagenewe Braille.

Abatabona bavuga ko uburyo bwakoreshwaga mu Rwanda bwo kwifashisha umwana utarageza ku myaka 18 , butajyanye n’ icyerekezo. Ngo nta nubwo butanga icyizere 100%.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yemeje ko ubu buryo bwo gutora hifashishijwe inyandiko z’ abatabona buzakoreshwa mu matora y’ umukuru w’ igihugu ya 2017.

William Safari ufite ubumuga bwo kutabona aherutse kubwira kuvuga ko byaba byiza kurushaho Leta ishatse ingengo y’imari yo gukoresha impapuro ziriho inyandiko yabagenewe yitwa Braille kugira ngo bajye bitorera uwo bashaka bitabaye ngombwa kwifashisha undi muntu.

Munyaneza avuga ko gutora hakoreshejwe Braille bizakoreshwa n’ abatabona bize gusoma izi nyandiko. Ngo abatarazize bazakomeza gutora uko bisanzwe bifashishije umwana utarageza ku myaka 18.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora ivuga ko ingengo y’ imari ingana na miliyari eshanu ariyo izakoresha mu matora ya 2017

Aya mafaranga azakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo gusobanurira abaturage uko bazatora, kugura ibikoresho, guha agahimbazamusyi abakorera bushake n’ibindi.

Muri kamena 2017 nibwo abifuza guhatanira umwanya w’ umukuru w’ igihugu bazatanga candidature zabo.

Kugeza ubu ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije niryo ryonyine ryamaze gutangaza ko rizatanga umukandida ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu.