Print

Abayobora amashyirahamwe y’ imikino bagiye kujyanwa mu itorero

Yanditwe na: 30 December 2016 Yasuwe: 426

Mu gihe gahunda ya Leta y’ u Rwanda ari uko buri mu Rwanda agomba kuba intore, bivuze kuba baratorejwe mu itorero ry’ igihugu, kuri abatahiwe gutozwa ni abayobozi b’Amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda n’abo bafatanya.

Bagiye kujyanwa mu Itorero ry’Igihugu, i Nkumba mu Karere ka Burera bigishwe byinshi ku ndangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda n’uko bakwiye kuba inkingi z’iterambere baharanira gukora ibihesha igihugu isura nziza

Umutahira Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu yatangarije Igihe ko nyuma y’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda byagiye bijyanwa mu Itorero kwigishwa indangagaciro na kirazira, ubu hatahiwe abayobozi b’Amashyirahamwe y’imikino itandukanye n’abo bafatanya bazerekeza i Nkumba hagati ya tariki 19-29 Mutarama 2017.

Ati “Biramutse bidahindutse turateganya Itorero ry’abayobozi b’Amashyirahamwe y’imikino rizatangira tariki 19 Mutarama umwaka utaha. Kubatoza byo ni nk’uko twatoje ibindi byiciro by’Abanyarwanda, bazakora imyitozo ngororamubiri ndetse banigishwe indangagaciro yo guhuza no kugana mu cyerekezo kimwe.”

Yakomeje agira ati “Kuba Abanyarwanda bajya mu Itorero ni ukugira ngo ibyo bakora byose babyubakire ku ndangagaciro kugira ngo bibashe kuramba, bibagirire akamaro kandi bikagirire n’igihugu. Kuko twabonye ko mu gihe bakoze nta ndangagaciro aho kubaka igihugu ahubwo baragisenya.”

Rucagu yanavuze ko mu gihe aba bayobozi bazaba bamaze guhugurwa hazatekerezwa no ku bakinnnyi mu mikino itandukanye nabo bakajya guhugurwa kuko nk’abantu bakunda guhagararira igihugu mu mahanga hari uburyo bwihariye baba bagomba kwitwara kugira ngo bagiheshe isura nziza.