Print

AMATORA 2017: Umunyarwanda uba mu Burufaransa nawe yiyemeje guhangana na Kagame

Yanditwe na: 1 January 2017 Yasuwe: 3639

Umunyarwanda, Philippe Mpayimana uba mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko na we aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri uyu mwaka wa 2017, kandi akaba aziyamamaza ku giti cye nk’umukandida wigenga, atisunze ishyaka rya Politiki.

Kuri iki Cyumweru tariki ya Mbere Mutarama 2017, nibwo Mpayimana Philippe yashyize hanze itangazo ndetse anarisakaza mu binyamakuru bitandukanye, agaragaza ko ashaka kwiyamamaza agahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. Amashuri yisumbuye yayize i Save, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga nka Cameroun, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Yagize ati: "Amashuri yisumbuye nayize i Save kugera 1990, nkomereza mu Bubiligi aho twahugurirwaga gushinga televiziyo y’u Rwanda. Mu mpera za 1991, nasubiye muri kaminuza y’u Rwanda, mpakura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu ndimi n’ubuvanganzo nyafurika. Muri 1994 nasubiye mu itangazamakuru nkorera radio Agatashya, yakoranaga n’imiryango yita ku mpunzi mu karere k’ibiyaga bigari no mu burengerazuba bwa Tanzania. Nyuma y’isenywa z’inkambi muri Kongo, nakomeje amashuri makuru muri Kameruni, mpakura impamyabumenyi ihanitse mu iyigandimi. Nyuma nakomereje mu Bufaransa niga itangazamakuru. Nyuma nize kwigisha amateka n’ibidukijije."

Mpayimana yabwiye Ukwezi ko ataziyamamaza ku nyungu ze bwite ahubwo ari ku nyungu z’ Abanyarwanda

Yagize ati: "Kubaza niba ari ugupfa kwiyamamaza ni uko wirengagije ko nabiteguye igihe kirekire. Maze umwaka urenga mbitekerezaho, kandi siniyamamaza ku nyungu zanjye. Maze gucengerwa n’ibyo abanyarwanda bakeneye ku buryo nizeye ko bazantora ku nyungu zabo... Gahunda yo gusobanura uyu mushinga nzayihera mu banyarwanda batuye mu mahanga muri aya mezi abiri ari imbere. Nzakomereza mu Rwanda ahagana mu kwezi kwa gatatu."

Kugeza ubu abantu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora azaba tariki 4 Kanama 2017, harimo Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party na Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA, gusa igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri Komisiyo y’amatora ntikiragera ngo zisuzumwe.