Print

Amerika: Hubatswe indake zo guhungiramo umunsi w’ imperuka

Yanditwe na: 4 January 2017 Yasuwe: 3527

Muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Sosiyete yitwa Vivos Group yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi.

Ni ndake zifite ubushobozi bwo kurokora abazihishemo mu gihe habayeho intambara y’ibisasu bya kirimbuzi, n’ibindi biza bishobora kuba mu minsi y’imperuka.

Uwo mushinga wiswe Vivos xPoint ugizwe n’indake zizacumbikira abantu 5000. Izo nyubako ziri munsi y’ubutaka zikozwe na sima ivanze n’ibyuma bikomeye.

Vivos ivuga ko abazirimo nta kintu bashobora kumva kabone n’igihe aho ziri hatewe igisasu cya kirimbuzi .

Izo ndake ziherereye muri Leta ya South Dakota zubatswe bwa mbere n’Ishami ry’Igisirikare cya USA ry’ubwubatsi (CoE) mu 1942 ari ibirindiro bibikwamo ibisasu bikomeye

Mu 1967 igisirikare cyimuye ibirindiro, zishyirwa ku isoko, Vivos izigura mu 2016 aribwo yatangiye kuzivugurura ngo izazigire imitamenwa yo guhungiramo ibyago by’isi byo mu minsi y’imperuka.


Uwaguze iyo ndake ayihabwa nta mazi n’amashanyarazi arimo agashobora kuzabishyirishamo ku giti cye cyangwa akabishyirirwamo na Vivos.

Business Insider ivuga ko indake imwe ishobora gukodeshwa mu gihe cy’imyaka 99 ku madorali 25 000 hakiyongeraho 1000$ azajya yishyurwa buri mwaka.

Abashaka gusura izo ndake bazatangira kwakirwa muri Werurwe, naho mu mpeshyi bazaba bemerewe gutangira guturamo.


Ufiteubushobozi ashobora kuyitaka, akanaguriramo ibikoresho hakamera nko mu nzu