Print

Abana babiri b’abahungu b’imyaka 13 na 14, bafunzwe bazira gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 12

Yanditwe na: 5 January 2017 Yasuwe: 1507

Aba bana babiri b’abahungu b’imyaka 13 na 14, bo mu gace ka Wemmel mu gihugu cy’u Bubuligi, bafunzwe bazira gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko aho n’urukiko rwatangiye kubakurikirana ku cyaha bakoze.

Ikinyamakuru 7sur7 dukesha iyi nkuru, cyanditse ko umwe muri abo bana b’abahungu yafashe uwo mukobwa undi nawe agakora imibonano mpuzabitsina. Iki kinyamakuru cyanavuze ko urukiko rwatangiye gukora iperereza kuri aba bana ku cyaha bashinjwa cyo gufata ku ngufu umukobwa bari mu kigero kimwe.

Ku wa 4 Ugushyingo 2016, nibwo ibi byose byabaye, aho aba bana bose bari bavanye mu myitozo ku kibuga cy’umupira w’amaguru KVK Wemmel. Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu yabwiye urukiko ko yatunguwe n’uburyo aba bahungu bamufashe ku ngufu kuko yatunguwe cyane ko birirwanye abona nta kibazo bafite.

Uyu mwana w’umukobwa, avuga ko umwe muri abo bahungu yajugunye umupira mu gihuru amubwira kujya kuwuzana, ubwo yawuburaga ngo yabasabye kuza bakamufasha kuwushaka ari nabwo bamusanzeyo bamusambanya ubwo.

Danièle Zucker, umuhanga mu by’imyitwarire n’indwara zo mu mutwe (psychologue) yagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina abarikora mbere na mbere bihera ku myaka 13 14 muri ya myaka y’ubugimbi (l‘âge de la puberté).