Print

Espagne: Toni 160 z’inyanya zihishije, mu gikorwa kigamije guhindura umujyi nk’Amaraso

Yanditwe na: 6 January 2017 Yasuwe: 2437

Mu gihugu cya Esipanye haba igikorwa ngarukamwaka cyo kumenagura inyanya nzihishije. Buri muryango utuye muri icyo gihugu ukora uko ushoboye ukazana ingano runaka z’inyanya zihishije.

Iki gikorwa kiba kigamije guhindura umujyi nk’amaraso hifashishijwe inyanya. Abaturage baturutse imihanda yose bahurira hamwe bagakoresha za nyanya baziterana mu muhanda kuburyo nta kintu na kimwe kiri hafi aho gikomeza gusa uko cyasaga kugeza ku mihanda baba barimo aho isigara yabaye nk’Amaraso.

Muri uyu muhango wizihijwe mu mwaka wa 2016, hakoreshejwe toni zisaga 160 z’inyanya zihishije. Abana, abakuru kugeza kubashesha akanguhe baterana izi nyanya abandi bakaziryamamo, bakazicaramo bavuga bati ’Tomato’.

Kugirango birinde impanuka ishobora kuba ibatunguye, babanza kumena izina inyanya kugirango ntihagire ukomereka.

Uyu munsi si umwihariko kuri iki gihugu gusa kuko iyo wegereje ngo babasha no kubona abanyamahanga babarirwa mu bihumbi baza kwifatanya nabo kumenagura inyanya.

Uyu munsi watangijwe mu 1845 ubwo hatangizwaga ingamba mu kurwanya imirire mibi mu bana hibandwa ku gukoresha inyanya.

Abaturage badashaka kwifatanya n’abandi bagerageza kwihisha ariko bakabasanga aho bari bagahindanya inyubako zabo n’amacumbi.

Uyu munsi kandi wizihijwe cyane mu mujyi wa Bunol mu mpera z’intambara ya 2 y’isi nyuma ukaza kuba nka mpuzamahanga.

Nyuma y’ibi bikorwa bisa n’imyigaragambyo, aba baturage ngo bahurira ahantu haba harashyizwe ubwogero rusange bakajya gukaraba ariko umujyi ugasigara usa n’amaraso.

AMAFOTO YARANZE IKI GIKORWA: