Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari mu uruzinduko mu gihugu cya Sao Tome aho yatangaje ko hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere ni bimwe mu byo aya masezerano ashingiyeho yasinywe n’ibihugu byombi.
Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa São Tomé, Urbino Botelho. Mushikiwabo yatangaje ko aya masezerano ahaye amahirwe abaturage b’ibihugu byombi kwidegembya.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,
Minisitiri Mushikiwabo yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko mu 2017 arirwo rugendo rwa mbere yakoreye hanze.Anavuga ko yarugiriye mu gihugu cyiza cya São Tomé ndetse ko ‘hasinywe amasezerano y’ubufatanye’.
Isinywa ry’aya masezerano ribaye nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada, yagiriye mu Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2016 yakirwa na Perezida Kagame.
Amafoto ya Perezida Kagame yakira Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada