Print

Nyamasheke: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba mubazi z’amashanyarazi [cash power]

Yanditwe na: 7 January 2017 Yasuwe: 388

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke ifunze abagabo babiri bakekwaho kwiba mubazi z’amashanyarazi [Cash Power] eshanu bazivanye ku mazu mu karere ka Karongi.

Abakurikiranweho iki cyaha ni Alexis Bikorimana, ufite imyaka 36 y’amavuko na Vincent Habimana,ufite imyaka 27 y’amavuko. Aba bombi bafatiwe mu kagari ka Nyarusange, ho mu murenge wa Kirimbi ku itariki 5 Mutarama uyu mwaka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke, Superintendent of Police (SP) Burahinda Ntacyo, yavuze ko aba bombi bakekwa kwiba mubazi eshanu ku nzu eshanu zo mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Nyarusange.

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko bazibye mu masaha ya n’ijoro mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize.

Yakomeje agira ati "Iyo mu karere runaka habaye ubujura; cyangwa ikindi cyaha; Polisi ikorera mu tundi turere duhana imbibi na ko irabimenyeshwa kugira ngo habeho gufatanya gushaka no gufata iwibye; hanyuma ibyo yibye bigasubizwa ba nyirabyo igihe bifashwe.”

”Ni muri urwo rwego tumaze kumenyeshwa na bagenzi bacu bakorera mu karere ka Karongi ko Bikorimana na Habimana bibyeyo mubazi z’amashanyarazi twabashatse kugeza tubafatiye mu cyuho bari gushaka umuguzi w’iya gatanu.”

Yungamo ati " Mubazi zari zagurishijwe zakuwe ku mazu zari zashyizweho; hakaba hari gahunda yo kuzishyikiriza zose uko ari eshanu ba nyirazo kuko bamenyekanye; kandi bamenyeshejwe ko zafashwe.”