Print

"Sinumva impamvu umukinnyi ukina muri APR FC agomba kwishyiraho igitutu." Umutoza Jimmy Mulisa

Yanditwe na: 7 January 2017 Yasuwe: 1464

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa ntiyumva impamvu umukinnyi wese ukina muri APR FC agomba kwishyiraho igitutu kandi APR FC ari ikipe itwara ibikombe

Uyu mutoza yavuze ko mu mupira w’amaguru habaho gutsindwa no gutsinda bityo ko abakinnyi bagomba kubifata nk’ibisanzwe.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 12, APR FC imaze gutsindwa na AS Kigali 1-0, bigaragara ko ikipe ya APR FC mu kibuga yari ifite igitutu byatumye ikipe ya AS Kigali iyitsinda ndetse inayirusha.

Jimmy Mulisa abajijwe impamvu abakinnyi be byagaragara ko basa n’abafite igitutu mu kibuga, nawe yavuze ko byamutunguye kuko atumva impamvu umukinnyi ukina muri APR FC agomba kugira igitu kandi ari ikipe ifite igikombe cya shampiyona.

Jimmy Mulisa ntiyumva impamvu abakinnyi be bari bafite igihunga mu kibuga

Yagize ati "sinzi impamvu iyo ukina muri APR ugomba kwishyiraho igitutu, iyo ufite igikombe cya shampiyona nta mpamvu yo kwishyiraho igitutu, narebaga abakinnyi bishyizeho igitutu sinzi impamvu, nta mpamvu yo kwishyiraho igitutu."

Ikipe ya APR FC ikaba yatakaje umukino wa mbere mu mikino 12 ya shampiyona, ukaba n’umukino wa mbere umutoza Jimmy Mulisa atakaje mu mikino 8.