Print

Kayonza: Afunzwe azira gufatanwa 160 000 Frw y’amiganano

Yanditwe na: 8 January 2017 Yasuwe: 426

Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi mu karere ka Kayonza, aho akurikiranyweho gutunga amafaranga y’amahimbano agera ku bihumbi 160 by’amanyarwanda.

Aya mafaranga yafatanwe yari agizwe n’ inote 32 z’amafaranga 5000 z’impimbano.

Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mutarama, mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Mukiga, usanzwe ari komvayeri w’imodoka zitwara abagenzi, yafashwe ubwo yari agerageje kwishyura imwe mu noti yari afite aho yari amaze kunywa inzoga, nyuma yo gukemanga iyo noti, bamusaka bakamusangana izindi nka yo 31, abapolisi bari aho hafi bahita bamuta muri yombi.

Kuri iki gikorwa, IP Kayigi yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema guta muri yombi abantu bagaragara muri biriya bikorwa bigayitse.

Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Avuga ku ngaruka z’amafaranga y’amahimbano, yagize ati ”Ikwirakwizwa n’ikoreshwa ryayo bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, dore ko bishobora gutera ihungabana no guta agaciro kw’ifaranga tutibagiwe igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ye ari amiganano.”

Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.

Icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.